BAL2023: Stade Malien na Al Ahly zakatishije itike ya 1/2, REG BBC na Cape Town Tigers zerekwa Umuryango

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, mu Murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, hatangiye imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL 2023), iri guhuza amakipe 12 yahize ayandi mu byerekezo bibiri by’Afurika, aribyo Nile Conference na Sahara Conference.

Iyi mikino ya nyuma iri kubera mu Rwanda nyuma y’uko aya makipe abonye itike binyuze mu mikino y’amajonjora yo kuyishaka yakinnye guhera muri Werurwe mu makipe yari muri Conference yiswe Sahara no muri Mata muri Conference Nile.

Ku ikubitiro, amakipe ya Al Ahly yo muri Misiri na Stade Malien yo muri Mali yamaze gukatisha itike yo kuzakina imikino ya kimwe cya Kabiri (1/2) cy’iri rushanwa.

Al Ahly yabonye tike yayo nyuma yo gutsinda REG Basketball Club yo mu Rwanda ku manota 94-77, mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame n’Umufasha we, Jeannette Kagame.

Mu mukino wafunguye iri rushanwa, Stade Malien yari yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ku manota 78-69.

Ibi bivuze ko Stade Malien izahura na Al Ahly yo muri Misiri mu mukino wa mbere wa kimwe cya Kabiri.

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe gukinwa imikino ibiri ya kimwe cya kane k’irangiza.

Iyi izahuza AS Douanes yo muri Senegali na Ferroviario da Beira yo muri Mozambike guhera i saa Kumi za Kigali, mu gihe Petro de Luanda yo muri Angola ikazahura na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari guhera i saa Moya n’Igice.

Uyu munsi wa mbere, wongeye gusiga abakunzi ba Basketball mu Rwanda mu gahinda ko kutabona REG BBC itsinda umukino wa 1/4, kuko no mu mwaka ushize nabwo yakuwemo n’ikipe ya Police yo muri Kameroni.

Ikipe y’u Rwanda yageze mu mikino ya 1/2 ni imwe rukumbi, Patriots BBC, ubwo iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya mbere mu Mwaka w’i 2021.

Gusa ntabwo yaje guhirwa ngo itware iki gikombe, kuko yakuwemo mu mikino ya 1/2 ndetse inatsindirwa ku mukino w’Umwanya wa Gatatu, itahana umwanya wa Kane mu makipe 12.

Twibutse ko iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, izasozwa  tariki ya 27 Gicurasi 2023.

Nk’uko byari biteganyijwe guhera mu 2021 iyi mikino yatangira gukinwa, hatagize igihinduka iyi yaba ariyo nshuro ya nyuma u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma, gusa, mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko u Rwanda ruri kwiga uburyo rwakongera gusinyana amasezerano n’abashinzwe gutegura iyi mikino ya Basketball Africa League, mu gihe aya masezerano yahabwa umugisha, iyi mikino igakomeza kuhakinirwa.

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *