Kubazwa ibyo ukora: Abakozi basaga 120 baryojejwe kurangarana ibibazo by’abaturage

Abakozi basaga 120 bamaze guhanwa, abandi barirukanwa bitewe no kuguragarwaho n’amakosa arimo ashingiye ku kugenda biguru ntege mu gukemura ibibazo bagejejweho n’abaturage.

Iyi mibare yagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare 2024, asobanurira Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibibazo byagaragaye muri Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Ni ibibazo bishingiye ku mikorere mibi y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko byagaragajwe n’abaturage mu bushakashatsi bwa RGB ku ngingo y’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze 2021-2022.

Minisitiri Musabyimana yavuze kugeza ubu abakozi basaga 120 bamaze bahanwa, abandi barirukanwa bitewe no kugaragarwaho n’amakosa.

Yavuze ko izi ngamba zafashwe mu guhwitura abandi bayobozi batita ku nshingano zabo mu ikemurwa ry’ibibazo bagejejweho n’abaturage.

Raporo ya RGB ya 2021-2022 igaragaza ko mu turere 15 muri 30 tugize igihugu, abaturage bagaragaje ko batishimiye imitangire ya serivisi z’ubutaka n’imiturire.

Abaturage kandi banenze bamwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze aho bagaragaje ko hakiri ikimenyane, ruswa, akarengane, kubahutaza no kugenda buhoro mu mitangire ya serivisi.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude yavuze ko hari ibimaze gukosoka kuva iyi raporo ishyizwe hanze.

Birimo kunoza no kuvugurura imikorere y’Urubuga Irembo mu korohereza abaturage basiragiraga igihe kinini mu nzego bashaka serivisi no guhugura abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge ku gutanga serivisi inoze ku muturage.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yari ifite intego yo kunoza imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 90% mu gihe ubu biri kuri 78%. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *