Bimenye: Byagenze bite ngo Kigali ihinduke izingiro ry’Ishoramari n’Ubushabitsi

Abashoramari b’abanyamahanga bimuriye ibikorwa byabo mu Mujyi wa Kigali bahagaragaza nk’ahantu habakuruye bitewe n’uko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo kuhagurira ibyo bakora ndetse bikagera no ku isoko ryo mu Karere.

Umunya-Gabon Stevy Daic Ndjala ukora akazi ko gusemura mu nama mpuzamahanga n’ibiganiro by’amajwi n’amashusho yifashishije ikoranabuhanga rigezweho umaze imyaka itatu yimuriye ibikorwa bye i Kigali avuye muri Ghana yavuze ko icyemezo yagifashe kubera amahirwe yabonye n’uko yoroherejwe gutangira ishoramari.

Yabwiye RBA ko yahisemo kwinjira ku isoko ry’u Rwanda kuko kwandikisha ubucuruzi byorohejwe ndetse n’imisoro yishyurwa mu mucyo.

Ati “Ahandi nasuye bikorwa mu buryo bugoranye umuntu agomba kwirwanaho ku giti cye ariko mu Rwanda biba byarakozwe ku buryo hano ari ahantu heza ku muntu utifuza inzira ndende aho uhita ujya kureba urwego rubishinzwe bigakorwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ishoramari ry’Abongereza, CO2 CAP PROJECTS, Adam Bradford, avuga ko mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu bivuga Icyongereza, CHOGM, ari ho bafatiye icyemezo cyo gushora imari muri Kigali bagamije isoko rigari ryo mu Karere ndetse yemeza ko bagize amahitamo meza.

Abihurizaho n’Umushoramari w’Umunya-Cameroun, George Dinga Tafon, uvuga ko yanyuzwe n’imikorere y’ibigo by’imari mu Rwanda.

Ati “U Rwanda twarumenye mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya CHOGM mu myaka ibiri ishize bituma dukunda u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bitewe n’uko umunyamahanga yoroherezwa gutangira ubucuruzi bwe kuko hari amahirwe menshi areshya abashoramari.’’

Yavuze ko kuri bo bifashisha u Rwanda nk’aho kwagurira ibikorwa ku Mugabane wa Afurika bahereye mu Karere.

Icyegeranyo cya Global Financial Centres Index cya 34 giherutse gushyira Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara no ku wa gatatu ku Mugabane wa Afurika nk’utegerejwe kureshya ishoramari mu rwego rw’imari.

Impuguke mu by’Ishoramari, Moses Nyabanda, unahagarariye Ikigo cy’Ubujyanama mu Ishoramari PwC asanga hari byinshi u Rwanda rwakoze bireshya abashoramari.

Ati “Ikintu cy’ingenzi u Rwanda ruhagazemo neza cyane ni icyizere rutanga mu rwego rw’amategeko ashyigikira ishoramari kuko abantu bazana imari yabo bifuza kumenya niba bagiye gushora imari yabo mu buryo burambye. Ibijyanye na ruswa duhagaze neza kuko dufite ikigero cyo hasi muri ruswa n’igihe habayeho ruswa icyemezo kirafatwa binyuranye n’ibihugu byinshi ku buryo bihabwa agaciro gakomeye n’abashoramari igihe bibaza ko bagiye gushora imari ahantu hari ruswa yo ku kigero cyo hasi.’’

Imijyi iza ku isonga muri Afurika nk’uko icyo cyegeranyo kibigaragaza ni Port Louis mu Birwa bya Maurice na Casablanca muri Maroc.

Umujyi wa Kigali wazamutseho imyanya 17 mu manota wagize ugereranyije n’icyegeranyo cyabanje ndetse unazamukaho imyanya 58 ku rutonde rw’ibigo by’imari 132 ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *