Kongerera Umushahara Abarimu biri mu byatumye Ingemgo y’Imari ya 2022/23 yiyongeraho Miliyaridi 84,7 Frw

Izamuka ry’ikishahara y’abarimu ni kimwe mubyazamuye ingingo y’imari ku mishahara, yazamutseho miliyari 84.7 Frw, ava kuri miliyari 758.7 Frw agera kuri miliyari 843.4 Frw.

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yerekana ko imishahara mishya y’abarimu yagize uruhare runini mu kuzamura ingengo y’imari isanzwe ya Leta, ndetse ibikorwa bimwe byari byaragenewe amafaranga byakozwemo impinduka.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel ndagijimana yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, ayigezaho amavugurura mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023.

Ni ingengo y’imari isimbura iyagenderwagaho, yemejwe muri Kamena 2022.

Impinduka z’ibanze, ingengo y’imari yose iziyongeraho miliyari 106.4 Frw, ive kuri miliyari 4,658.4 Frw ikaba miliyari 4,764.8 Frw.

Ingengo y’imari isanzwe ari nayo ibarizwamo imishahara, iziyongeraho miliyari 162.3 Frw igere kuri miliyari 2,705.5 Frw.

Ibyo bihita bisobanura ko hari amafaranga yavuye mu bindi byiciro by’ingengo y’imari yinjizwa mu ngengo y’imari isanzwe, kuko amafaranga yiyongereyeho aruta ayiyongereye ku ngengo y’imari yose.

Urebye ku mishahara y’abakozi ba Leta by’umwihariko, yazamutseho miliyari 84.7 Frw, ava kuri miliyari 758.7 Frw agera kuri miliyari 843.4 Frw.

Ni impinduka zakozwe nyuma y’uko ku wa 29 Nyakanga 2022, Ingengo y’imari yaramaze kwemezwa, Inama y’Abaminisitiri yateranye yemeza kongera imishahara y’abarimu.

Nk’umwalimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) – uko bari 68.207 – yongerewe 88% by’umushahara utahanwa w’umutangizi.

Abahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (12.214) n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (17.547), buri umwe yongerewe 40%.

Uretse abarimu basanzwe mu kazi, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko Guverinoma yashyize mu myanya abayobozi b’ibigo 352 n’abarimu 8798.

Ibyo byose biri mu byahise bitera inyongera ya miliyari 162.3 Frw ku ngengo y’imari isanzwe.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Muri rusange iyo nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye, zirimo gahunda yo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kongera imishahara y’abarimu, gushyira mu myanya abarimu bashya, amafaranga yunganira uburyo bw’ingendo z’abakozi mu mwanya wo gukoresha imodoka za leta…”

Muri aya mafaranga y’inyongera, harimo inyongera ya miliyari 76.5 Frw yagenewe uturere mu kuziba icyuho ku mishahara y’abarimu.

Bitewe n’ubwinshi bw’amafaranga yari akenewe ku ngengo y’imari isanzwe, hari impinduka zakozwe ku ngengo y’imari yagenewe ibindi bikorwa.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje ati “Amafaranga agenewe imishinga azagabanyukaho miliyari 66.5 Frw, ave kuri miliyari 1847.3 Frw agere kuri miliyari 1781.1 Frw, ashyirwe mu zindi gahunda zihutirwa mu ngengo y’imari isanzwe, cyane cyane mu burezi.”

“Nk’uko nari maze kubivuga, harimo kongera umubare w’abarimu ndetse n’imishahara yabo, kugaburira abana bose mu ishuri, gutegura ibizamini bya leta by’uyu mwaka ndetse no kongera ifumbire mu rwego rw’ubuhinzi, ingengo y’imari igenewe kongera umusaruro wa kawa, n’ahandi hatandukanye hagaragaye ibyuho mu nzego za Leta.”

Ni impinduka zahuriranye n’uko nubwo ahandi Leta ivana amafaranga mu gihugu yo aziyongera, impano z’amahanga zo zizagabanuka zigere kuri miliyari 728.2 Frw zivuye kuri miliyari 906.9 Frw yari mu ngengo y’Imari, bingana n’igabanuka rya miliyari 178.2 Frw.

Ni igabanuka ryatewe ahanini n’impinduka zabaye ku ngengabihe y’amafaranga aturuka mu baterankunga mu mwaka wa 2022/2023.

Mu nyongera zinjijwe mu ngengo y’imari isanzwe kandi harimo miliyari 1.9 Frw y’ibigo bitandukanye hagendewe ku iteka rishya rigena indamunite z’urugendo n’inyongera ya miliyari 2.5 Frw yahawe Minisiteri ya Siporo ajyanjye n’ibikorwa byo gutegura, kwakira no kwitabira imikino mpuzamahanga.

Hari kandi inyongera ya miliyari 2.5 Frw yagenewe Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP&IPRCs) mu kuziba icyuho cy’abakozi bashya bashyizwe mu myanya.

Hazamo n’inyongera ya miliyari 1.6 Frw yagenewe Ambasade mu kuziba icyuho ku mishahara n’inyongera ya Miliyari 8.4 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe ibigo bitandukanye mu kuziba icyuho ku mishahara.

Mu yindi mishinga irimo gukorwa mu burezi, harimo gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ya leta n’afashwa na leta yashyizwe mu gihugu hose, hubakwa ibyumba byo kuriramo, kuraramo n’ibikoni mu mashuri atandatu y’imyuga n’ubumenyingiro kandi bigeze kuri 70%.

Ku rundi ruhande, imirimo yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye harimo icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda igeze kuri 91%, naho kubaka Ikigo cy’Ubuvuzi cy’icyitegererezo mu karere (Center of excellence in biomedical engineering, rehabilitation, and e-health), igeze ku gipimo cya 96%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *