Koga: Cercle Sportif de Karongi yegukanye “Rwamagana Open Water” (Amafoto)

Ikipe ya Cercle Sportif de Karongi yo mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba, yegukanye Irushanwa ryakiniwe mu Kiyaga cya Muhazi, nyuma yo gukusanya Imidali 23.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, mu Karere ka Rwamagana ku Kiyaga cya Muhazi, habereye Irushanwa ry’Umukino wo Koga ryakiniwe muri iki Kiyaga, rizwi nka “Open Water” mu ndimi z’Amahanga.

Iri Rushanwa ryitabiriwe n’Abakinnyi bakabakaba 70, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Rwamagana, Intara y’i Burasirazuba, Minisitiri ya Siporo n’abandi…

Ryitabiriwe n’Abakinnyi bahagarariye Amakipe agizwe na: Rwamagana Canoe Aquatics and Sports Club, Vision Jeunesse Nouvelle, Les Daulphins, Gisenyi Beach Boys, Rubavu Sporting Club, Rwesero, Cercle Sportif de Karongi, Aqua Wave.

Yakinwe mu byiciro bitanu (5), birimo: Metero 200, 400, 800, 1500, 3000 na 5000.

Abakinnyi bato baryitabiriye bari hagati y’Imyaka 12-14, aba bakaba bakinnye Intera ya Metero 400, abari hagati y’Imyaka 15-17 bakina Metero 800, mu gihe kuva ku Myaka 18 bakinnye intera ya Metero 1500, 3000 na Metero 5000.

Abakinnyi begukanye Ibihembo:

⏭️Metero 400

Abakobwa:

1️⃣ Akimana Ratifah (08’05”63”’), Les Daulphins

2️⃣ Niyonagira Chancelline (08’06”02”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Iradukunda Pamela (08’06”36”’), Cercle Sportif de Karongi

Abahungu:

1️⃣ Mugisha Nicolas (06’27”25”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Ngizwanayo Phocas (06’46”94”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Niyibizi Vicent (07’05”68”’), Les Daulphins

⏭️ Metero 800

Abakobwa (Imyaka 15-17):

1️⃣ Akarikumutima Claudine (14’30”39”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Nyiransengimana Francine (17’46”81”’), Les Daulphins

3️⃣ Kamikazi Anitha (18’47”65”’), Rwesero Swimming Club

Abahungu (Imyaka 15-17):

1️⃣ Uwimana Fabrice (14’03”13”’), Rwesero Swimming Club

2️⃣ Hashakimana Claude (14’50”13”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Bukombe Christian (14’53”26”’), Cercle Sportif de Karongi

Abakobwa (Imyaka 18 kuzamura):

1️⃣ Iradukunda Yvette (18’36”00”’), Cercle Sportif de Karongi

Abahungu (Imyaka 18 Kuzamura):

1️⃣ Rukunda Jackson (20’49”10”’), Rwamagana

2️⃣ Bikorimana Claude (26’39”52”’), Rwamagana

3️⃣ Nsengumuremyi Hakizimana (26’44”17”’), Rwamagana

⏭️Metero 1500

Abahungu (Imyaka 15-17):

1️⃣ Byiringiro Christian (29’38”55”’), Cercle Sportif de Karongi

Abahungu (Imyaka 18 kuzamura):

1️⃣ Iradukunda Eric (31’51”79”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Dusabe Claude (32’19”52”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Muhayimana Japhet (36’55”37”’), Cercle Sportif de Karongi

Abakobwa (Imyaka hejuru ya 18):

1️⃣ Nyirabyenda Neema (36’56”32”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Ishimwe Claudette (37’24”41”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Mushimiyimana Gaudance (43’34”30”’), Les Daulphins

⏭️Metero 3000

Abakobwa (Hejuru y’Imyaka 18)

1️⃣ Akarikumutima Emerita (47’21”131”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Nyiransengimana Francine (58’20”992”’), Les Daulphins

3️⃣ Iradukunda Yvette (1h00’57”36”’), Cercle Sportif de Karongi

Abahungu (Hejuru y’Imyaka 18):

1️⃣ Byiringiro Christian (42’19”17”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Bukombe Christian (48’38”42”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Hashakimana Claude (48’38”72”’), Cercle Sportif de Karongi

⏭️Metero 5000

Abakobwa (Hejuru y’Imyaka 18):

1️⃣ Nyirabyenda Neema (1h27’20”40”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Ishimwe Claudette (1h32’13”38”’), Cercle Sportif de Karongi

Abahungu (Hejuru y’Imyaka 18):

1️⃣ Iradukunda Eric (1h11’44”40”’), Cercle Sportif de Karongi

2️⃣ Dusabe Claude (1h13’27”19”’), Cercle Sportif de Karongi

3️⃣ Byimana Prince Albert (1h15’13”24”’), Gisenyi Beach Boys.

Iri Rushanwa ryakurikiranywe n’abayobozi barimo: ACP Elias Mwesigye CIO RNP Marine Unity, RPC Eastern Region Innocent Rutagarama, Colonel Majyambere Umuyobozi wa Division ya 5 military, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, RUBINGISA Pudence, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, NIYONKURU Zephanie, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, Rugabira Girimbabazi Pamela, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda n’abandi…

Mu butumwa yageneye abitariye iri Rushanwa, Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvubyi Radjab, yijeje kurushaho gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere uyu Mukino muri aka Karere.

Yunzemo ko binyuze muri gahunda ya  Visit Rwamagana, Umukino wo Koga uzagezwa kuri benshi kandi henshi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yashimangiye ko Siporo ari imwe mu nkingi z’Iterambere ry’Igihugu, bityo ko igomba gushyigikirwa mu buryo bwose.

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana gutera Ingabo mu Bitugu abakinnyi bahavuka, kuko byagaragaye ko Impano bazifite.

Asoza iri Rushanwa, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence, yashimiye Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga kuba ryahisemo gukorera Irushanwa muri iyi Ntara.

Yibukije ko ari Intara ifite Ibiyaga byinshi, bityo ko bafatanyije bazarushaho kugeza uyu Mukino no mu tundi Turere, ndetse asaba ko iri Rushanwa ryaba ngaruka Mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *