Ingenzi Initiative yahurije hamwe abakinnyi ba Tennis mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa buri uko Umwaka utashye tariki ya 08 Werurwe, Ingenzi Initiative yateguye Irushanwa rya Tennis ryabereye ku Bibuga bya Kigali Tennis Ecology byubatse muri IPRC-Kigali mu Karere ka Kicukiro.

Mu rwego rwo kwifatanya mu kwizihiza uyu munsi, by’umwihariko mu gihe Igihugu kikiri mu Kwezi kwo kwizihiza uyu Munsi, Ingenzi Initiative yateguye Irushanwa yise “International Woman’s Day Tennis Workshop and Competition”, ryibariwe n’Abakinnyi 40 barimo ababigize Umwuga n’abatarabigize Umwuga.

Iri Rushanwa ryakinwe mu gihe cy’Iminsi 3, ryatangiye ku wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2024, risozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024.

Ryakinwe mu byiciro bitatu, birimo ikiciro cy’abakinnyi batabigize Umwuga, ababigize Umwuga ndetse n’ikiciro cy’abakinnyi bakina bafatanyije, Umugore n’Umugabo.

Abakinnyi batangiye bakina imikino y’amajonjora guhera ku wa Gatanu kugeza kuri iki Cyumweru habonetse abahize abandi.

Mu kiciro cy’ababigize Umwuga, iri Rushanwa ryegukanywe na Nishimwe Carine atsinze Tuyishime Sonia, amaseti 2-1 (6-4,6-7,10-5).

Nyuma yo kwegukana iri Rushanwa, Nishimwe Carine yagize ati:”Ntabwo nari niteze gutsinda Sonia, bitewe n’uko ntaherukaga gukora Imyitozo ihagije”.

“Maze kumenya ko iri Rushanwa rihari, nabwiye Ababyeyi ko ngiye gukina Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, banca intege ko ntacyo nzarikoramo, bitewe ko ntaherukaga imyitozo, ariko ndashima Imana ko naritwaye kandi iyi ntsinzi nyituye Ababyeyi bange”.

“Mu mukino hagati, Sonia yabanje kungora, ariko nza gushyiramo Imbaraga birangira mwigaranzuye”.

Agaruka kuri uyu munsi by’umwihariko n’icyo uvuze kuri Tennis y’abari n’abategarugoli, Nishimwe yagize ati:”Ndashimira Ingenzi Initiative yadushyiriyeho iri Rushanwa, by’umwihariko na Ndugu Philbert wabonye ko Umugore nawe ashoboye gukina Tennis”.

Yakomeje agira ati:”Ndasaba Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, gukomeza gukora ibishoboka byose ngo Tennis y’abari n’abategarugoli itere imbere kuko bigaragara ko hari urwego basaza bacu bafite tutarageraho”.

Mu gihe mu batarabigize Umwuga, iri Rushanwa ryegukanywe na Shyirambere Aimé Sabrine atsinze Kate Nansiima Iseti y’amanota 6-3.

Mu kiciro cy’abakinnyi bakina bafatanyije, Ikipe ya Tuyishime Sonia wafatanyaga na Me. Kayiranga Cyrile, yatsinze iya Shyirambere Aimé Sabrine wakinaga afatanyije na Kamanzi Fidel, amaseti 2-1 (6-1,6-1).

Mu izina ry’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Visi Perezida wa kabiri, Dr Mbabazi Jennipher, yashimiye Ingenzi Initiative yateguye iri Rushanwa ndetse yizeza ubufatanye hagamijwe kurishyira ku rwego rwisumbuyeho.

Ati:”Ishyirahamwe ryacu iteka riharanira icyateza imbere Umukino wa Tennis mu Rwanda”.

“Mu rwego rwo kurushaho guha Imbaraga iri Rushanwa, tuzaganira n’abo dufatanyije, uburyo ryashyirwa ku ngengabihe y’Amarushanwa dutegura”.

Yakomeje agira ati:”Turabizi ko umubare w’abagore bakina Tennis ukiri muke, bityo niyo mpamvu Umuntu wese ugaragaza ibikorwa biteze imbere Umugore muri Tennis, tugomba kumushyigikira”.

Yitsa kuri uri Rushanwa by’umwihariko, Ndugu Philbert wariteguye, akaba ari n’Umuyobozi wa Ingenzi Initiative, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Twe nka Ingenzi Initiative, twiyemeje gukora ibishoboka byose ngo Umugore atere imbere muri Siporo by’umwihariko Tennis”.

“Impamvu twibanda kuri uyu mukino, ni uko igihe nari kiri Umuyobozi ushinzwe ibya Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, nabonaga ko iki Kiciro gikenewe gushyirwamo imbaraga”.

Yasoje agira ati:”N’ubwo hari Intambwe tumaze gutera, ntabwo turagera aho twifuza. Turashimira abakomeye kutuba hafi muri uru Rugendo tumazemo Imyaka ibiri, ariko turifuza n’andi maboko yadufasha kugera ku ntego twiyemeje”.

Twibutse ko, ubwo iri Rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere mu Mwaka ushize, ryegukanywe na Tuyishime Sonia, atsinze Mbaye Shema Annabelle, amaseti 2-0.

Ni ku nshuro ya mbere kandi yakinwe ikiciro cy’abakinnyi bakina Umugabo afatanyije n’Umugore, ibi bikaba bikorwa hagamijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Siporo nk’uko byagarutsweho na Ndugu Philbert.

Amafoto

Abitabiriye iri Rushanwa, bashimiye Ingenzi Initiative yariteguye

 

May be an image of text that says "International Women's Day Tennis Competition International w men's Day Tennis Competition "Mixed Doubles Winner" "Mixed Doubles Winner" International Women's Internation'D Day Tennis Competition "Single Amateur Winner""

May be an image of text

Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Dr. Mbabazi Jennipher

 

May be an image of 10 people, people playing tennis and text

May be an image of 7 people and people playing tennis

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

Kate Nansiima, yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu kiciro cy’abatarabigize Umwuga

 

Shyirambere Aimé Sabrine, yegukanye Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, mu kiciro cy’abatarabigize Umwuga

 

Tuyishime Sonia na Me. Kayiranga Cyrile begukanye iri Rushanwa mu kiciro cy’abakina bafatanyije

 

May be an image of 3 people, people playing tennis and text
Shyirambere Aimé Sabrine wakinaga afatanyije na Kamanzi Fidel, batsindiwe ku mukino wa nyuma

 

May be an image of 2 people, people playing tennis and text

May be an image of 9 people, people playing tennis and text

Nishimwe Carine yegukanye Irushanwa ryo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, atsinze Tuyishime Sonia wari ubitse iri Ruhanwa

 

May be an image of 3 people and people playing tennis

May be an image of 4 people, people playing tennis, frisbee and text

May be an image of 5 people, people playing American football, people playing football, track and field and people playing tennis

Tuyishime Sonia wegukanye iri Rushanwa ku nshuro ya mbere mu Mwaka ushize, yatsindiwe ku mukino wa nyuma

 

Ndugu Philbert, Umuyobozi wa Ingenzi Initiative

 

May be an image of tennis player and text that says "××× NGENZI nitiative INTERNATIONAL WOMAN'S DAY TENNIS WORKSHOP & COMPETITION Date: 15th -17th March, Venue: Ecology Tennis Club Kicukuro. ECOLDGE EDEAIN ダRP PRC KIGALI TENNIS RWANDA CHILDREN'S FOUNDATION"

May be an image of 8 people, people playing tennis and text that says "NGENZI nitiative LATIO WOR WOMA COM DAY"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *