Kigali: Visi Perezida wa Cuba n’itsinda ryamuherekeje bakiriwe muri Village Urugwiro

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda. 

Baganiriye ku buryo bwo guteza imbere umubano hagati ya Cuba n’u Rwanda, ibihugu byombi bikaba bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kirekire cyane cyane mu nzego z’uburezi n’ubuzima.

Ibihugu by’u Rwanda na Cuba bifitanye Umubano umaze Imyaka irenga 40, aho bikorana mu Nzego zitandukanye zirimo Ubuzima, Ubukerarugendo na Politike.

Muri uyu Mwaka, Perezida Kagame yagiriye Uruzinduko rw’amateka muri Cuba, Igihugu yaherukagamo mu Myaka ya za 1980 ubwo yari akiri Umusirikare w’Ingabo za Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *