U Rwanda rwakiriye Inama ya Komite Ngishwanama Ihoraho y’Umuryango w’Abibumbye

Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2023, i Kigali hatangijwe Inama ya 56 y’Abaminisitiri ya Komite Ngishwanama Ihoraho y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibibazo by’umutekano muri Afurika yo hagati (UNSAC).

Ni inama iri kugaruka kuri bimwe Umugabane wa Afurika ukeneye by’umwihariko mu gice cyawo cya Afurika yo hagati.Irareba kandi ku bikorwa bigamije kubungabunga umutekano no guhashya burundu ibibazo bishamikiye ku mutekano muke.

Aha niho bamwe mu bitabiriye iyi nama basabye bimwe mu bihugu bigize iki gice cya Afurika yo hagati kwamaganira kure imvugo zihembera urwango zagiye zigaragara muri bimwe mu bihugu bigize iki gice ndetse basanga ibi bikwiye kujyana no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nabyo bikihagaragara byibasira inyokomuntu.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *