Kigali: Siporo rusange y’Ukwezi kwa Cyenda yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Siporo Rusange izwi nka Car Free Day ahanatangirijwe ubukangurambaga bugamije kuziba icyuho kiri ku Mugabane wa Afurika mu iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ndetse na bamwe mu bashyitsi n’ibyamamare bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi; muri siporo rusange.

Ni siporo kandi yatangirijwemo ubukangurambaga bugamije kurengera ubuzima bwo mu mutwe ku bagore n’abakobwa hanimakazwa ihame ry’uburinganire ndetse no kuziba icyuho kikigaragara mu iyubahirizwa ry’iryo hame muri Afurika.

Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaza ko hari ingaruka zishobora kuvuka mu miryango igihe iri hame ritubahirijwe ibishobora kwangiza n’ubuzima bwo mu mutwe.

Ubu bukangurambaga burimo inzego z’ubuzima mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika ugamije iterambere OAFLAD.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera, ahamya ko ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bikwiye ahanini gukemurwa ndetse no kwitabwaho bihereye mu muryanga nyirizina.

Ubu bukangurambaga bwiswe “Twese Turangana” buribanda ku guharanira ubuzima bwo mu mutwe hakurwaho imbogamizi zikumira abantu kugera kuri serivisi zabwo cyane cyane abagore n’abakobwa.

Amafoto

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *