Kigali: Minisitiri Munyangaju yifatanyije na FIFA gutangiza Umushinga ugamije guteza imbere Amputee Football mu bagore


image_pdfimage_print

Mu gihe muri iki Cyumweu mu Rwanda haberaga Inama y’Inteko rusange ya FIFA ku nshuro ya 73, Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa ari hamwe n’umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, Gianni Infantino, umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga ku Isi, WAFF,  Georg Schlachtenberger n’umunyamabanga mukuru wa NPCRwanda Dr. Mutangana Dieudonne batangije ku mugaragaro Umushinga ugamije kuzamura Amputee Football mu bagore ku Isi.

Uyu Mushinga watangirijwe mu Rwanda nk’Igihugu gifatwa nk’ikitegererezo mu gushyigikira abafite ubumuga no kuba ubuyobozi bwa NPC Rwanda butegura neza amakipe ahagararira u Igihugu ku ruhando mpuzamahanga, bikayafasha gutahana umusaruro mwiza nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa WAFF Georg Schlachtenberger muri uyu muhango.

Muri uyu Muhango, hakinwe imikino ya gicuti, aho mu bagabo Marcin Oleksy uheruka guhembwa na FIFA igihembo cy’uwatsinze igitego cyahize ibindi kizwi nka Puskas Award Best Goal of the Year yagaragaye muri uyu mukino, mu gihe mu bagore ikipe y’intoranywa za Nyarugenge yatsinze iy’Akarere ka Musanze igitego 1-0

N’ubwo uyu Mushinga wafunguriwe mu Rwanda nk’uko WAFF yabyifuje, mu Rwanda uyu mukino mu bagore watangijwe mu mwaka w’i 2021 mu gihe muri uyu Mwaka w’imikino 2022-2023 hatangijwe Shampiyona yabo igizwe n’amakipe 4, arimo; Musanze, Rubavu, Nyarugenge na Nyanza.

Amafoto


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *