Ibihugu 8, abakinnyi basaga 1000, imikino 13 n’ibibuga 20 ‘ibyo wamenya ku Mikino ihuza Abapolisi igiye kubera i Kigali’

Spread the love

Guhera mu Cyumweru gitaha tariki ya 21 kugeza ku ya 26, i Kigali mu Rwanda hazabera imikino ihuza Polisi zo mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazaba izwi nka Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO), imikino izaba igiye gukinwa ku nshuro ya 4, (2017, 2018, 2019).

Iyi mikino ikaba izitabirwa n’abakina imikino 13 inyuranye bavuye mu bihugu Umunani (8) bibarizwa muri EAPCCO.

Iyi mikino igiye gukinwa ku nsanganyamatsiko igira iti:

“Kurwanya Ibyaha byambukiranya Imipaka binyuze mu Mikino.”

Imikino 13 izakinwa muri aya marushanwa ya EAPCCO irimo: Football, Handball, Netball, Volleyball, Beach Volleyball, Basketball, Athletics, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Boxing na Shooting.
Mu gihe Ibihugu bizitabira iyi mikino bigizwe na: Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudan, South Sudan, Ethiopia n’u Rwanda ruzakira iyi mikino.
Biteganyijwe ko iyi mikino izakinirwa ku Bibuga 20 binyuranye birimo ibyo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Umuhango wo gufungura iri Rushanwa biteganyijwe ko uzabera mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo, kuri Kigali Pele Stadium, mu gihe gusoza iyi mikino bizabera mu Nzu y’Imikino n’Imyidagaduro izwi nka BK Arena i Remera.
Mu Kiganiro n’Itangazamakuru, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakira iyi mikino, bwatangaje ko kwitabira iyi mikino ari ubuntu, mu gihe abatazabasha kugera ku bibuga bazayikurikirana binyuze ku Rubuga nkoranyambaga rwa YouTube ya Polisi y’u Rwanda.
Abakinnyi 1250 bari mu makipe 83 bazaba bahagarariye Ibihugu byabo, aba bakaba barimo amakipe 55 y’abagabo na 28 y’abagore.

Muri iyi mikino, Polisi y’u Rwanda izahagararirwa n’amakipe 13 mu mikino inyuranye.

Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru rya Siporo cyabereye ku Kicaro cya Polisi ku Kacyiru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati:
Kwinjira muri iyi mikino ya EAPCCO ni ubuntu. Ni ubwo iyi mikino izakinwa n’amakipe ya Polisi y’u Rwanda, ariko mwibuke ko bazaba bahagarariye Igihugu (Rwanda). Bityo turasaba Abanyarwanda kuzayishyigikira kugira ngo bizayifashe kwitwara neza.
CP Bruce Munyambo ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage, we agaruka kuri iyi mikino yagize ati:
Igihugu kiteguye ibishoboka byose kugira ngo iyi mikino izagende neza. Binyuze mu bufatanye dusanzwe tugirana n’Itangazamakuru, turizera ko ntakabuza iyi mikino Abanyarwanda bose bazagezwaho uko izakinwa.
Uretse kuba iyi mikino izakinwa hatangwa ubutumwa bwo kurwanya Ibyaha byambukiranya Imipaka, igamije kandi kugaragaza Impano z’Abapolisi mu mikino inyuranye ndetse no gukomeza ubukangurambaga bwo guhuza Polisi n’abaturage, hagamijwe kwiyumvanamo no guhana ubunararibonye kuri buri ruhande, aho kwishishanya.
Iyi mikino yatangiwe gukinwa bwa mbere mu 2017 ikinirwa mu gihugu cya Uganda, ku nshuro ya kabiri ibera muri Tanzaniya mu 2018 mu gihe iheruka yabereye muri Kenya mu 2019.
Guhera mu 2020, u Rwanda rwari rwatangajwe nk’Igihugu kizakra iyi mikino, gusa yagiye ikomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 mu bihe bitandukanye.
Ubwo iyi mikino yakinwaga ku nshuro ya gatatu, u Rwanda rwegukanyemo umwanya wa kabiri n’Imidali 46 inyuma ya Kenya yabaye iya mbere.
Muri iyi Midali, 27 muri yo yari Zahabu, 6 y’Umuringa na 13 Bronze.
Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) igizwe n’Ibihugu 14, kuri iyi nshuro mu Rwanda hakaba hazaza 8 ari nabwo bwa mbere hitabiriye byinshi kuva iyi mikino yatangira.
Igitekerezo cyo gushinga Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) cyatangiye mu 1998 hagamijwe guhuriza hamwe Polisi zo muri aka Karere mu rwego rwo guhanahana uburaribonye kuri buri ruhande.
Uretse ibi kandi, harimo guhana amakuru hagamijwe kurwanya Ibyaha byambukiranya Imipaka.
Kubaka Polisi igendera ku Mategeko no kongera Ubunyamwuga bwa Polisi.
Amafoto
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *