Kigali: Madamu Jeannette Kagame yakiriye Abana muri Village Urugwiro anabifuriza Iminsi mikuru myiza y’Impera z’Umwaka

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame yakiriye abana 300 mu birori ngarukamwaka byo kwishimira gusoza umwaka wa 2023 neza, abifuriza no gutangira neza uwa 2024.

Ni ibirori bibereye ijisho byahuje Madamu Jeannette Kagame n’aba bana muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Byitabiriwe kandi na bamwe mu bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Valentine Uwamariya, n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’Abaturage Kayisire Marie Solange n’abandi.

Ni abana bari mu kigero gitandukanye bishimiye guhura na Madamu Jeannette Kagame usanzwe anabakira mu birori nk’ibi buri mwaka aho banasangiye bakomeza kunezerwa.

Abo bana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bakinnye imikino nka karate, kujya mu byicungo n’ibindi binezeza abana.

Banasabanye banagaragaza impano zitandukanye mu mbyino, mu kuvuza ingoma, kuririmba n’ibindi byo kwinezeza.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *