Karate: Abitabiriye amahugurwa yatanzwe na Me Sinzi biyemeje kumukurira mu Ngata no gusangiza Ubumenyi abakiri bato

Abarimu b’Umukino Njyarugamba wa Karate bitabiriye amahugurwa yatanzwe na Me Sinzi Tharcisse ufite Umukandara w’Umukara na Dan 7, biyemeje gutera Ikirenge mu Cye no gusangiza abakinnyi batoza Ubumenyi bungutse.

Ibi babigarutseho nyuma y’amahugurwa y’Umunsi umwe yabereye ku Kicaro cya KESA (Kigali Elite Sports Academy), Ishuri ry’umukino wa Karate n’indi Njyarugamba iwushamikiyeho.

Aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023, yateguwe ku bufatanye bwa KESA na Me Sinzi mu rwego rwo gusangiza Abakarateka Ubumenyi yakuye i Okinama mu Buyapani, ku Gicumbi cy’Umukino wa Karate by’umwihariko Style ya Wadō-Ryū.

Abatoza n’abakinnyi basaga 60 bavuye mu gihugu hose, nibo bitabiriye aya mahugurwa yaranzwe no kwinjira byimbitse mu mikinire y’uyu mukino by’umwihariko usanishwa no kuwukina bigezweho kandi bya Kinyamwuga.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Mbabazi Gilbert, ufite Umukandara w’Umukara Dan ya 2, yavuze ko aya mahugurwa yamugiriye akamaro, harimo kuba yungutse ubumenyi mu bijyanye no gutoza amahame shingiro muri Kata.

Ati:“Nk’Abarimu ba Karate, tugiye gushyira mu ngiro ihame ryo guhozaho mu bijyanye no gukora Imyitozo no kuyikoresha, kuko mbere twumvaga ko kuba Umukarateka bisaba gukora Imyitozo igihe kirekire kandi myinshi, mu gihe twize ko Imyitozo ifasha Umukarateka ari iteguye neza kandi igakorwa mu buryo bwo guhozaho”.

Yitsa kuri aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Me Niyomugabo Damien, yagize ati:“Guhugurwa n’Umwalimu nka Sinzi ntako bisa. Aya mahirwe mwagize muyabyaze Umusaruro, kuko benshi bamunyuze mu Biganza, Inama n’Uburere yabahaye byabubatsemo abantu b’Indangagaciro, aricyo namwe tubifuzamo uyu Munsi no mu bihe bizaza”.

Me Sinzi watanze aya mahugurwa, mu Kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Nyuma y’uko nkubutse i Okinawa, Abakarateka bifuje ko nabasangiza Ubumenyi mpavanye, kandi ni inshingano zanjye”.

Yungamo ati:“Bimwe mu byo nabahuguye, birimo ibijyanye no gukina Kata (Kwiyereka) ndetse na Kihon (Zimwe muri Tekinike z’ibanze ziranga Umukarateka)”.

“Nyuma y’aya Masomo, abayitabiriye ndetse n’abo bazayasangiza, bakwiriye kumenya ko Umukarateka mwiza agendera kure Ingeso mbi zirimo Ubusinzi, Ubusambanyi no kunywa Itabi, kuko iyo utazirinze uteshuka ukava mu Murongo uranga Umukarateka”.

Yasoje agira ati:“Inama ikomeye ni uko Umukarateka agomba kugenzura Imyitozo akora. Aha, ntabwo gukora Imyitozo myinshi aribyo bikugira Umukarateka, ahubwo Umukarateka agirwa no kwiha gahunda agenderaho, irimo gukora Imyitozo mike ariko ikarangwa no guhozaho. Ibi iyo byubahirijwe, Umukarateka araramba kandi agakina uyu mukino mu gihe kirekire”.

Umuyobozi wa KESA, Me Nkurunziza Jean Claude Gasatsi wagize uruhare mu gutegura aya muhugurwa, yavuze ko yateguwe mu rwego rwo gusangiza Abakarateka Ubumenyi Me Sinzi yakuye i Okinawa.

Ati:“Nk’Umukarateka ufite Umukandara wo hejuru kurusha abandi, gukorana nawe hagamijwe gusangiza Ubumenyi Abakarateka ni igikorwa ntashyikirwa”.

“Nyuma y’uko avuye mu Buyapani, Abakarateka yigishije barimo nanjye washinze KESA, twasanze nta kindi twamwitura uretse gufatanya hagamijwe kuzamurira Abakarateka urwego”.

Yasoje agira ati:“Ntabwo nabona amagambo yasobanura uko iki gikorwa cyagenze. Tugitegura ntabwo twibwiraga ko kizagenda neza gutya. Abatakibonetsemo ntabwo navuga ko birangiye, tuzakomeza kureba niba n’abandi bazahugurwa, kuko uretse amasomo ajyanye n’Umukino, abantu banungurana Ubumenyi bugamije gufasha Abakarateka kuba abantu b’Umumaro”.

Amafoto

Me Sinzi yibukije abitabiriye aya mahugurwa ko Umukarateka mwiza agomba gutana n’Ingeso mbi zirimo Ubusinzi n’Ubwomanzi

 

Me Nkurunziza Jean Claude Gasatsi, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa

 

May be an image of 7 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

Abarimu ba Karate n’Abakinnyi 60 bitabiriye aya mahugurwa y’Umunsi umwe yari agamije kubasangiza ubumenyi Me Sinzi yakuye i Okinawa

 

Me Niyomugabo (wegereye Me Sinzi i Bumoso) ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa.

 

May be an image of 9 people and people performing martial arts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *