Kigali: Johnson Sirleaf wayoboye Liberia yasabye abitabiriye Inama ya TIME 100 kuba ijwi ry’Umugore mu miyoborere y’Isi

Madamu Ellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa Liberia wa mbere w’Umugore akanaca agahigo nk’Umugore wa mbere muri Afurika uyoboye Igihugu, yasabye abitabiriye Inama ya TIME 100 kuba ijwi ry’Umugore mu miyoborere y’Isi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023, i Kigali mu Nama yahurije hamwe abasaga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Madamu Sirleaf yagize ati:“Ntagushidikanya ko Abagore bavamo abayobozi beza”.

Yakomeje agira ati:“Mu gihe Abagore bari mu myamya itandukanye y’Ubuyobozi, ibiganiro birihuta kandi n’ibikorwa ntibitinde mu nzira”.

Iyi Nama yo ku rwego rwo hejuru ya TIME 100 ni ku nshuro ya mbere ibereye ku Mugabane w’Afurika by’umwihariko no mu Rwanda.

Ni Inama itegurwa n’Ikinyamakuru TIME cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ikaba ihuriza hamwe Abayobozi mu ngeri zitandukanye bavuye mu bihugu byo ku Mugabane w’Afurika no ku Isi muri rusange, abavuga rikumvikana n’abandi bafite aho bahuriye n’urugamba rwo guharanira kubaka ahazaza heza h’Isi.

Umuhango wo gufungura iyi Nama ku mugaragaro, wabimburiwe n’Imbyino z’Itorero Intayoberana, izi zikaba zanyuze bidasubirwaho abitabiriye iyi Nama.

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyi Nama kivuga ku murage we mu miyoborere, Sirleaf wanegukanye Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel, yavuze ko nk’Umugore ubwo yatangiraga Urugamba rwo kwigaragaza muri Politike yahuye n’ibitsitaza bitandukanye, birimo; Guhunga Igihugu no gufungwa.

Gusa, yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi abagore bifuza kujya mu buyobozi bahura nazo, bitabaca intege ahubwo yifuza ko bajya mu buyobozi ari benshi.

Ati:“Kimwe mu bibazo bihanze Imiyoborere y’Isi, ni ubusumbane bw’abashaka kuyobora Isi. Uku guhanganira Imiyoborere, kugira ingaruka mu kwishyirahamwe, gushakira hamwe umuti w’ibibazo Isi iba yahuye nabyo by’umwihariko ibishingiye ku Ntambara zugarije Isi muri iki gihe”.

Yunzemo ati:“Ngarutse ku bijyanye n’Umugore mu buyobozi, ntabwo ari muri Afurika gusa, kuko iyo witegereje hafi ku Isi yose, usanga Abagore bakiri bacye mu Miyoborere kandi ibi ni Imbogamizi mu Iterambere. Mu gihe bahabwa Umwanya, bagira uruhare ku Meza y’Ibiganiro bigarura Amahoro, aho kwibanda ku gushyigikira Intambara”.

  • Ellen Johnson Sirleaf ni Muntu ki?

Madamu Ellen Johnson Sirleaf yavutse tariki ya 29 Ukwakira mu 1938.

Yabaye Perezida wa 24 wa Liberia hagati y’Umwaka w’i 2006 n’i 2018.

Ku Myaka 85 y’Amavuko afite kuri ubu, hagati y’i 1979 n’i 1980, yabaye Minisitiri w’Imari wa Liberia.

Mu Myaka 12 yayoboye Liberia, yakoze iyo bwabaga areshya Abashoramari bashoye muri iki gihugu Amadorali ya Amaerika asaga Miliyari 16.

Iyi Myaka kandi yahanganye n’Icyorezo cya Ebola cyagarikaga Ingogo muri Liberia, ibi akaba yarabishimiwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima.

Ku Ngoma ye, Ellen Johnson Sirleaf yaharaniye guteza imbere Uburezi.

Aha, yasinye Iteka rya Perezida ryemerera buri muntu wese ushaka kwiga kwigira ubuntu.

Kimwe mu bitazibagirana, ni igihe yegukanaga Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel mu 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *