DR-Congo: Ku Matora ateganyijwe mu Mpera z’Umwaka, Bite i Rutshuru n’i Masisi no ku Bacanshuro’ – Ikiganiro na Perezida Tshisekedi 

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yavuze ko amatora ya Perezida azaba nta gisibya mu kwezi gutaha ariko yemeye ko bitazashoboka ko abaho muri Teritwari za Masisi na Rutshuru muri Kivu ya Ruguru kubera umutekano mucye aho mu burasirazuba bw’igihugu.

Mu kiganiro ku wa kane yagiranye icyarimwe i Kinshasa n’abanyamakuru babiri b’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI, Tshisekedi yagize ati:”Birababaje, birababaje ko kuri Rutshuru no kuri Masisi sinemeza ko bizashoboka [ko amatora ahaba].

“Ariko ibyo ntibibuza ko tuzakomeza umuhate wacu kugira ngo tubohore utwo duce, dusubize abacu dusangiye igihugu mu duce bakomokamo, no kugarura amahoro.

“Ariko nanone hariho gahunda y’amatora igomba gukomeza kandi ikagezwa ku musozo wayo.”

Imirwano yongeye kubura mu burasirazuba bwa DR Congo kuva mu ntangiriro y’Ukwakira (10) hagati y’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa DR Congo n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro izishyigikiye.

Ni nyuma yuko hari hashize amezi atandatu muri rusange hari agahenge.

Muri icyo kiganiro, Tshisekedi, uri ku butegetsi kuva muri Mutarama (1) mu 2019, yavuze ko “hari ibintu byinshi bigicyenewe gukorwa”, ariko ko DR Congo ivuye kure, ko “ibyo bikwiye kwemerwa”.

Yavuze ko abaza mu gihugu nyuma y’iyi myaka hafi itanu ishize ari ku butegetsi, bamubwira ko “ibintu byateye imbere byerekeza mu cyerekezo cyiza”.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo si ko babibona.

  • ‘Nta somo nahabwa na Moïse Katumbi’

Umunyamakuru yamubwiye ko nka Moïse Katumbi, bazahatana mu matora ateganyijwe kuba ku itariki ya 20 Ukuboza (12), anenga ibirimo nk’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato, mu gihe Martin Fayulu na Denis Mukwege – na bo bazahatana na we mu matora – bamagana ruswa bavuga ko iri mu bakomeye bari ku butegetsi.

Tshisekedi ati: “Kuba umuriro w’amashanyarazi wabura si bishya, twebwe icyo tugerageza ni nyine guhagarika iryo bura ry’umuriro rya hato na hato, kandi tubikora twongerera ubushobozi urugomera rwa Inga…

“Tugerageza gucyemura ibyo. Ubwo nageraga ku butegetsi, ingo 9% gusa, ndavuga abaturage, ni zo zari zifite amashanyarazi. Uyu munsi tugeze muri 20% kandi intego ni ugutera indi ntambwe ndende.

“Rero bo bashobora kuvuga, ndabyemera, Moïse Katumbi yabaye Guverineri w’intara ya Katanga, icyo gihe ntabwo yaribwacikemo ibice bine, ariko se yayikozeho iki?

“Navugaga vuba aha ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kirimo kubakwa, ndetse ahubwo kimaze kurangira i Kolwezi.

“Yabaye Guverineri imyaka icyenda ariko ntiyanatekereje ku kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu murwa mukuru w’isi wa cobalt [ibuye ry’agaciro].”

Tshisekedi yavuze ko ubu icyo kibuga mpuzamahanga cy’indege kizafasha abashoramari kuhagera.

Ati: “Uyu munsi abantu, abashoramari bazashobora kuza bavuye ahantu hose, bitabaye ngombwa ko banyura i Lubumbashi […] kugira ngo bagere i Kolwezi.

“Bazajya baza n’indege zabo bwite nta kuzigura [direct] cyangwa indege zisanzwe bagere i Kolwezi nta handi hantu baziguye. Mfite ingero nyinshi cyane nk’izo zishobora kugaragaza ko nta somo na rimwe nahabwa na Moïse Katumbi.”

Muri icyo kiganiro kandi, Tshisekedi yabajijwe ku byatangajwe mu kwezi gushize n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, hamwe n’intumwa ye yihariye mu karere k’ibiyaga bigari ko hari ubwoba ko hashobora kuba intambara yeruye hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Yasubije ati: “Yego, ariko kubera nde? Yego, ubwoba burahari, ndabyemera, ariko ikosa ni irya nde?

“Jyewe nta cyo mvuga ko gishobora kubaho, twe turi abahohotewe [“victimes”], nta kureba mu kindi cyerekezo, hagomba kurebwa mu cyerekezo cy’abakoze ubwo bushotoranyi…

“Kandi twebwe tuvuga ko nyuma yo gusaba amahanga inshuro nyinshi kugira icyo abikoraho mu gufatira ibihano u Rwanda, tuzirinda twebwe ubwacu, tuzakoresha uburyo bwacu bwite kugira ngo twirwaneho, kugira ngo turwane ku baturage bacu.”

Yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ikirego cyavuzwe henshi nko muri raporo y’inzobere za ONU, agereranya ko muri DR Congo ruhafite abasirikare “babarirwa mu bihumbi”.

Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana gukorana na M23, ivuga ko ikibazo cy’umutekano mucye muri DR Congo ari ikibazo cy’Abanye-Congo ubwabo.

  • ‘Abacanshuro’ muri DR Congo?

Tshisekedi yanabajijwe kuri kompanyi z’umutekano zo mu burengerazuba, zirimo n’iyo mu Bufaransa n’iyo muri Romania (Roumanie), zikorera muri DR Congo.

Ati:”Ni ukugira ngo zitwongerere ubushobozi […] Ni inzobere”. Yavuze ko abazigize babaye mu mitwe kabuhariwe y’ingabo, nk’abakomando, kandi ko “bafite inshingano yo kongerera ubushobozi abasirikare ku bintu bya nyabyo birimo kuba, ku rubuga [rw’imirwano]”.

“Bararwana?” – ni ko umunyamakuru yahise amubaza.

Ati:”Birumvikana, bagomba kuba iruhande rwacu”. Abajijwe umubare wabo, ati: “Wenda nk’igihumbi”.

Umunyamakuru yabwiye Tshisekedi ko iyo za kompanyi z’abanyamahanga zigiye kurwana ku ruhande rw’ingabo z’igihugu, ubusanzwe abo bitwa “abacanshuro”.

Tshisekedi ati: “Ni iki mwita kurwana? Jye ndababwira ko bari aho bibera, bari ku rubuga, baratoza.

“Ese umutoza w’umupira w’amaguru akinana n’ikipe ye? Kandi nyamara aba ahari, ari ku kibuga, aba areba abakinnyi be bakina, we aba atoza. Ni abatoza. Ni ibyo… Si abacanshuro.” (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *