Kigali igiye kwakira Amahugurwa yo ku rwego rw’Isi y’Abatoza b’Umukino wa Karate-Shotokan

Nyuma y’amahugurwa yaberaga mu Mujyi wa Magaliesburg muri Afurika y’Epfo, ubwo yasozwaga kuri uyu wa Mbere hemejwe ko u Rwanda rugomba kwakira amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga y’abatoza b’Umukino wa Karate-Shotokan.

Aya mahugurwa yaberaga muri Afurika y’Epfo, yatangiye tariki ya 17 asozwa ku ya 20 Werurwe 2023.

Yateguwe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Karate-Shotokan (ISKF).

Ubwo aya mahugurwa yasozwaga, abari bayitabiriye baramgajwe imbere na HIROYOSHI Okazaki bemeje ko mu Mpeshyi y’uyu Mwaka, mu Kwezi kwa Munani (Kanama), amahugurwa nk’aya azabera i Kigali.

Biteganyijwe ko azitabirwa n’umwe mu barimu bo ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Karate-Shotokan, DENIS HOODE.

DENIS HOODE azaba agarutse mu Rwanda ku nshuro ya 3, kuko yahaje 2 mu bihe bitandukanye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, yitabiriwe na Nduwamungu Sesiha Jean Vianney wari uhagarariye Ishyirahamwe rya Karate (FERWAKA).

Yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate-Shotokan ku Isi, (Chairman & Chief Instructor International Shotoka-Karate Federation), HIROYOSHI Okizaki ufite Dan 9 muri uyu mukino.

Agaruka ku cyo yigiye muri aya mahugurwa, Nduwamungu uhagarariye umukino wa Karate-Shotokan mu Rwanda yagize ati:

Aya mahugurwa yamfashije kuzamura ubumenyi bw’uyu mukino ku rwego mpuzamahanga. Uretse ibi kandi, aya mahugurwa yampesheje uburenganzira (Qualification) bwo kuba umutoza w’Umukino wa Karate-Shotokan ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ntera Bwana Nduwamungu yagezeho, ikaba ariyo yo hejuru Umutoza w’uyu mukino mu Rwanda agize.

Muri aya mahugurwa yaberaga muri Afurika y’Epfo, Nduwamungu yahatsindiye Ikizamini kimuhesha Dan ya 5 mu mukino wa Karate-Shotokan.

Akomoza kuri iyi Dan ya 5 yaboneye muri Afurika y’Epfo, Nduwamungu yagize ati:

Uyu Mukandara ni uw’agaciro kuri njye n’Igihugu (Rwanda) muri rusange, kuko ugiye gutuma Umubare w’Abatoza b’uyu mukino imbere mu gihugu wiyongera.

Agaruka ku mbamutima afite ku kuba u Rwanda rwahawe kuzakira aya mahugurwa yo ku rwego rw’Isi, Nduwamungu yagize ati: Aya ni amahirwe akomeye abakinnyi b’Umukino wa Karate-Shotokan mu Rwanda babonye”.

“Inzozi zibaye impamo, kuko ni ikifuzo nahoranye”.

“Ibi bizadufasha kongera umubare w’Abarimu bafite Ubumenyi muri uyu mukino ku rwego mpuzamahanga, bityo bikazafasha uyu mukino utera imbere”.

Amafoto

Bwana Nduwamungu yatangaje ko yishimiye ko u Rwanda ruzakira amahugurwa yo ku rwego rw’Isi y’Umukino wa Karate-Shotokan

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *