Kigali: Hatangijwe imikino ihuza Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba ‘EAPCCO’ igiye gukinwa ku nshuro ya Kane (Amafoto)


image_pdfimage_print

Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro imkino ihuza abapolisi bo mu karere ka Afurika y’ Iburasirazuba izwi nka EAPCCO (Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization) GAMES ku nshuro ya kane. Ni amarushanwa agamije guteza imbere ubufatanye bwa polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.

Iyi mikino ya EAPCCO igamije kandi guteza imbere impano z’abapolisi mu mikino itandukanye no gishimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bihugu bigize uyu muryango.

Imikino izakinwa irimo umupira w’amaguru, Netball, Volleyball, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Iteramakofe, kurasa n’indi itandukanye.

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana atangiza iyi mikino yavuze ko usibye gusabana, iyi mikino izungura abapolisi ubumenyi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kurwanya imitwe y’iterabwoba muri aka Karere.

Mu mukino wabimburiye indi mu mupira w’amaguru kuri Kigali Pele Stadium, Polisi y’u Rwanda yatsinze ibitego 3-1 polisi y’u Burundi, mu gihe muri Volleyball Polisi y’u Rwanda yatsinze iy’u Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-20, 25-22).

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bishyimye kwakira iyi mikino ku nshuro ya kane anasaba abanyarwanda kuzayikurikira ari benshi.

Iyi mikino ya EAPCCO GAMES 2023 ihuje abapolisi bo mu bihugu byose by’umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba usibye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarabashije kwitabira, hakaba haranatumiwe ibihugu bya Sudani na Ethiopia.

Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe, izasozwa tariki 27 Werurwe 2023.

Amafoto

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana, yavuze ko uretse gusabana, iyi mikino inifashishwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya Imipaka

 

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *