Kigali: Abaturage bakiriye bate igabanuka ry’Ibiciro bya bimwe mu Biribwa

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bishimira ko kwinjira kwa bimwe mu bicuruzwa biturutse mu bindi bihugu byagabanije ibiciro ku masoko.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko nta kizabuza ibicuruzwa biva hanze gukomeza kwinjira mu Rwanda kuko iyi gahunda izatuma ibiciro ku masoko bidakomeza kwiyongera aho imibare yerekana ko byazamutse ku gipimo cya 12.7% muri iki gihembwe.Iyo uzengurutse hirya no hino mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, abacuruzi ndetse n’abaguzi ntibaca ku ruhande mu gutangaza amakuru y’igabanuka rya bimwe mu biciro ry’ibiribwa aho batanga urugero ku birayi.

Bavuga ko ibirayi hari igihe byatumbagiye bikagura hafi 1000Frw hamwe na hamwe gusa ngo ubu byarabonetse kuko birimo kugura 600Frw.

Iri gabanuka ry’ibiciro abaturage ndetse n’abacuruzi muri rusange bazi neza ko rifitwemo uruhare no kuba hari bimwe mu bicuruzwa bituruka mu bihugu by’abaturanyi ibintu bavuga ko igihe iyi gahunda yakomeza bitabuza n’ubundi ko ibiciro bikomeza kumanuka.

Imibare ya Banki Nkuru y’Igihugu yerekana ko mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka umuvuduko w’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko wari ku gipimo cya 12.7% uvuye kuri 15.2% mu gihembwe cya 2.

Ni mu gihe biteganijwe ko uyu mwaka uzarangira bigeze ku gipimo kiri hagati ya 2 na 8% naho muri 2024 bikazagera kuri 6%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa nawe yemeza ko kwemerera ibicuruzwa bimwe bikaza mu Rwanda biri mu byatumye ibiciro bigabanuka.

“Kuba dufite ibiribwa bituruka mu karere nabyo birafasha, hari ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’amahanga kuko ibibazo byari mu myaka 2 byararangiye. Biza kubera ko bikenewe nitubona ibihagije biva mu Rwanda wenda abo banyamahanga bazabona ko ibiciro biri hasi bazareba niba bazemera ibiciro bya hano kuko bizaba byaganutse.”

Mu mezi 9 y’uyu mwaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’amadevise katakaye ku gipimo cya 13.5%, ibi binajyana n’igabanuka rya 3.8% ry’ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya 3, aho kandi ibitumizwaho nabyo byagabanutseho 3.1%, icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo kiri ku gipimo cya 12.2% ibintu BNR isanga bifitanye isano n’igabanuka ry’amadolari.

Hashingiwe ku iteganyamibare ku muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri Banki Nkuru y’Igihugu yafashe umwanzuro wo kugumisha igipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ku mpuzandengo ya 7.5%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *