Inama y’abakuru b’Ibihugu bya EAC yanzuye ko Ingabo z’uyu Muryango ziguma muri DR-Congo

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ntizikivuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ku wa 8 Ukwakira 2023 nk’uko byari biteganyijwe.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yari iteraniye i Arusha muri Tanzania ku cyicaro cyawo.

Aba bakuru b’ibihugu bavuze ko bidakwiye ko ingabo za EAC zisiga abaturage b’Intara ya Kivu y’Amayaruguru mu kaga, ahubwo hakazarebwa uburyo izi ngabo zikorana n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bemeje ko Somalia iba igihugu cya 8 kigize uyu muryango hagendwe ku ngingo ya 3 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Hagati aho igihugu cya Sudani y’Epfo ni cyo kigiye kuyobora uyu muryango gisimbuye igihugu cy’u Burundi cyari kimaranye umwaka izi nshingano.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida Kagame muri iyi nama, yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku bikorwa bigamije guteza imbere uyu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *