Kenya: Perezida Ruto yashyize Igihugu mu Cyunamo nyuma y’Urupfu rw’Umugaba mukuru w’Ingabo

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko umugaba mukuru w’ingabo za Kenya, Jenerali Francis Omondi Ogolla, yapfuye nyuma yuko indege ya kajugujugu ya gisirikare yari arimo ikoreye impanuka mu burengerazuba bw’igihugu.

Ogolla niwe wari Umusirikare wo ku rwego rwo hejuru cyane muri Kenya – yari ari muri kajugujugu hamwe n’abandi basirikare 11. Abantu babiri gusa ni bo barokotse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Ruto yavuze ko ari “umwanya w’akababaro kenshi” ku gihugu.

Mbere yaho ku mugoroba wo ku wa kane, Ruto yari yahamagaje inama yihutirwa y’abagize akanama k’umutekano k’igihugu.

Ruto yavuze ko iyo mpanuka yabaye saa munani n’iminota 20 z’amanywa (14:20) ku isaha yo muri Kenya, ni ukuvuga saa saba n’iminota 20 z’amanywa (13:20) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere cyohereje itsinda ryo gukora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Ruto yavuze ko iyo kajugujugu yahanukiye mu karere ka Elgeyo Marakwet, mu ntera ya kilometero 400 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko yari imaze guhaguruka.

Ogolla yari yagenwe kuri uwo mwanya muri Mata (4) mu mwaka ushize.

Mbere, yari yarabaye komanda w’igisirikare kirwanira mu kirere n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Kenya.

Ruto yavuze ko uwo wari umujyanama we wa gisirikare yari umusirikare mukuru w’intwari, wapfuye ari mu kazi.

Ruto yabwiye abaturage ba Kenya ati: “Igihugu cyacu kibuze umwe mu bajenerali b’intwari cyane, abasirikare bakuru b’intwari, abagabo n’abagore.”

Kuva kuri uyu wa gatanu, Kenya yinjiye mu cyunamo cy’iminsi itatu, aho amabendera agurukira muri kimwe cya kabiri.

Ogolla yinjiye mu ngabo za Kenya (KDF) ku itariki ya 24 Mata mu 1984, nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa minisiteri y’ingabo za Kenya.

Mu cyumweru gitaha yari yitezwe kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze mu gisirikare.

Yatangiye ari ku ipeti rya ‘second lieutenant’ (sous-lieutenant) mu gisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere, aho yari yatojwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere nk’umupilote urwanisha indege z’intambara, nkuko minisiteri y’ingabo za Kenya ibivuga. Mu 2018, yabaye komanda w’igisirikare cya Kenya kirwanira mu kirere.

Abandi bantu icyenda bapfiriye muri iyo mpanuka y’indege batangajwe ko ari Brigadiye Swale Saidi, Koloneli Duncan Keitany, Liyetona Koloneli David Sawe, Majoro George Benson Magondu, Kapiteni Sora Mohamed, Kapiteni Hillary Litali, Snr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi, na Sgt Rose Nyawira.

Mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga X, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije Perezida Ruto, umuryango wa Jenerali Ogolla na Kenya, avuga ko “u Burundi bwifatanyije namwe muri iki gihe kigoye”.

Yavuze ko urupfu rwa Ogolla ari “akababaro kenshi kageze hanze y’imipaka” ya Kenya.

Moussa Faki Mahamat, umukuru wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, yavuze ko yifatanyije “mu bitekerezo no mu masengesho” na Perezida wa Kenya, Leta ya Kenya n’abaturage ku bw'”impanuka ya kajugujugu yishe abantu”.

Abarokotse iyo mpanuka bararembye ndetse barimo kuvurwa.

Abo basirikare bari bagiye muri ako karere ko mu burengerazuba bwa Kenya, kamaze igihe kibasirwa n’ubujura.

Bari bagiyeyo mu butumwa bwo kongera gufungura amwe mu mashuri yafunzwe nyuma y’ibitero by’abajura. Bari banasuye abasirikare boherejwe muri ako karere kugarurayo umutekano.

Muri Kamena (6) mu 2021, abasirikare nibura 10 barapfuye ubwo kajugujugu bari barimo yakoraga impanuka ubwo yari irimo kugwa hafi y’i Nairobi. (BBC)

Amafoto

Jenerali Francis Ogolla ubwo Umwami w’Ubwongereza Charles III na Perezida William Ruto bari bageze ku Mva y’Umurwanyi utazwi

 

Perezida Ruto n’umugaba na Jenerali Francis Ogolla (iburyo), bagenzura akarasisi k’Ingabo, ubwo yari yasuye ku biro bya Perezida muri Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *