Isesengura: Kubera iki Afurika itarakira Imikino Olempike, Bisaba iki, Ese yabishobora, Inzitizi n’izihe?

Harabura Iminsi itagera ku 100 ngo Omikino Olempike (Olympic Games) yo muri 2024 itangire i Paris mu Bufaransa, ariko kwakira iyi mikino irusha iyindi kwitabirwa ku Isi biracyari Inzozi ku Mugabane wa Afurika.

Ibi ariko bishobora guhinduka kuko Misiri iri kwitegura kugeza ku kanama mpuzamahanga gashinzwe imikino Olempike ku Isi (IOC) igitekerezo cyo kwakira imikino nk’iyi mu 2036.

Mu gihe hamwe mu hantu hashobora kwakira imikino nkiyo harimo gutegurwa – ndetse hakaba hari ahamaze kuzura – umwe mu bategetsi bo mu Misiri yavuze ko “igihe cya Afurika kigeze”.

Dr Kamilla Swart-Arries, impuguke mu mikino, ubukerarugendo no gutegura imihango ikomeye yabwiye BBC Sport Africa ati: “Ntidushobora kwihanukira ngo tuvuge ko IOC n’imikino Olempike ari iby’isi yose mu gihe iyi mikino itari yabera ku mugabane wa Afurika.”

None ni iki gisabwa kugira ngo Afurika yakire iyi mikino ku nshuro ya mbere?

  • Afurika yaba ifite ibikorwa remezo bisabwa?

Afurika si ubwa mbere yakira imikino ikomeye irimo igikombe cy’isi cya Rugby muri 1995 n’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri 2010. Aho ni mu gihe Maroc izafatanya n’ibindi bihugu bitandatu kwakira igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri 2030.

Umujyi wa Dakar muri Senegal urimo kwitegura kwakira imikino Olempike y’urubyiruko yo mu mwaka wa 2026, ariko uburemere n’ikiguzi kiri hejuru cyo kwakira imikino Olempike ni imbogamizi ikomeye ku gihugu cyose cya Afurika cyifuza kuyakira.

Hazaba hari abakinnyi 10500 i Paris bazahatana mu mikino 329 mu gihe imikino Olempike y’abagendaga ubumuga yo mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda izaba irimo abakinnyi 4400 mu mikino 549.

Ba mukerarugendo babarirwa kuri miliyoni 15 bitezwe mu murwa mukuru w’Ubufaransa.

Umunyamabanga mukuru w’akanama gashinzwe imikino Olempike mu Misiri (NOC), Sharif El Erian, Sharif El Erian, avuga ko hari ibihugu bikeya cyane muri Afurika bifite ubushobozi bwo kwakira imikino Olempike ku rwego rw’isi.

Yabwiye BBC Sport Africa ati: “Rwose mbere bari mu kuri mu kutemerera Afurika kwakira iyi mikino.”

Yongeraho ati: “Niba ushaka ko nkubwira ibihugu bitatu biza ku mwanya wa mbere ku bijyanye n’’ibibuga by’imikino muri Afurika navuga: Misiri, Afurika y’Epfo na Maroc. Ibisagaye nta kigenda.”

Hamwe mu hantu Misiri ivuga ko hakoreshwa mu mikino yo muri 2036, harimo ikibuga cy’imikino cyakira abantu 90 000, hatangiye gukoreshwa mu gace katari kahabwa izina kateganijwe kuba umurwa mukuru w’ubutegetsi ku birometero 40 uvuye i Cairo.

El Erian yongeraho ati: “Ntekereza ko Misiri yiteguye. Ibikorwa remezo by’ingenzi byo kugira ngo iyo mikino igende neza – imihanda, umutekano, ibibuga by’indege n’amahoteli byarateguwe ku buryo bukomeye mu myaka irindwi cyangwa umunani ishize.”

  • Misiri ikeneye iki kugirango itsinde?

Akanama gashinzwe imikino Olempike mu Misiri (NOC) mu kwezi kwa cyenda muri 2022 kahawe uburenganzira na Perezida Abdel Fattah al-Sisi bwo gusaba kwakira iyo mikino.

Rero muri make, iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika gikeneye gusa kumvisha inama nyobozi y’akanama gashinzwe imikino Olempike ku isi (IOC) ko gifite ubushobozi bwo kuyakira.

Nyamara ariko bishobora kutoroha kubera ko ari uguhatana n’ibindi bihugu biyishaka.

Dr Swart-Arries, umwarimu muri kaminuza ya Hamad Bin Khalifa muri Qatar avuga ko “ uburyo bwo guhatanira kwakira iyo mikino bwahindutse cyane ngo kuko binyura mu biganiro”.

Umukuru wa IOC, Thomas Bach, muri 2022 yasuye ahateganywa kuba umurwa mukuru mushya w’ubutegetsi mu Misiri maze asura ikibuga cyakira imikino inyuranye kiri aho hantu hagombye kuzitwa umujyi Olempike.

El Erian agira ati: “Yiboneye ubwe ko tubishoboye.”

Itangazo ryashyizwe ahagarara na leta ya Misiri ryavuze ko Bach yemeye ko ibikorwa remezo bya Misiri mu bijyanye n’imikino bituma yabasha kwakira imikino Olempike yo mu mwaka wa 2036.

El Erian yongeraho ati: “Icyiza ni uko umugabane wose wa Afurika uturi inyuma binyuze muri ANOCA, ishyirahamwe ry’utunama dushinzwe imikino Olempike mu bihugu bya Afurika.

  • Misiri yahatana n’ibihe bihugu?

Nta gihugu na kimwe cyari cyatanga ubusabe k’umugaragaro bwo kwakira imikino yo muri 2036 ariko hari ibihugu byinshi bibishaka.

Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, avuga ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose kugirango cyakire iyi mikino mu gihe Mexique na Indonesia nabyo byifuza kuyakira.

Turikiya nayo byitezwe ko izongera kubisaba nyuma yaho igeragereje inshuro nyinshi harimo n’imikino yo Olempike yo muri 2020 i Tokyo.

Ikindi gishoboka mu gihe kiri imbere ni uko ibihugu bya Afurika byasabira hamwe kuyakira.

  • Ni ku nshuro ya mbere Afurika ibisabye?

Misiri nayo imaze kugerageza inshuro eshatu byanga.

Umujyi wa Alexandria wambuwe amahirwe na Berlin mu guhatanira kwakira imikino yo muri 1916 (yaje kuburizwamo) n’imikino yo muri 1936, kandi Misiri yanananiwe kujya ku rutonde rwa nyuma rw’ibihugu byahataniraga kuyakira muri 2008.

Afurika y’epfo ni cyo gihugu cya Afurika cyabashije kugera kure mu kugerageza kwakira imikino Olempike ku rwego rw’isi igihe Cape Town yavanwagamo ku munota wa nyuma mu matora yo kwemeza igihugu cyakiriye imikino yo muri 2004, yabereye i Athens.

Dr Swart-Arries wari mu babigizemo uruhare arasobanura impamvu zimwe Afurika y’epfo bitayihiriye icyo gihe.

Agira ati: “Ahanini byatewe n’inyungu za politiki zishingiye aho ibihugu biherereye.”

Akomeza agira ati: “Icyo gihe tubisaba kuva mu 1995 kugera muri 1997, hari hashize imyaka mike politiki ishingiye ku ivangura moko muri Afurika y’epfo ivuyeho. Rero dushobora kuba tutari twiteguye kwakira imikino nka Olempike.”

“Kandi muri icyo gihe ku bijyanye n’ijonjora, twari tuzi neza ko mu mikino Olempike havugwagamo cyane ruswa.”

  • Impungenge ku burenganzira bwa muntu

Kwakira imikino ikomeye bituma hashishozwa cyane ku kuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa mu gihugu kiyakiriye. Ibi akaba ari nako byagenze kuri Qatar igihe yakiraga imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri 2022.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Human Rights Watch, uvuga ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa mu Misiri kuva Perezida Sisi yajya ku butegetsi muri 2014 nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi ryavanyeho Mohammed Morsi.

Ibyo rero niba bizagira ingaruka ku busabe bwa Misiri ni ukubitega amaso – ariko ibibazo ntibibura ku bijyanye n’imikino Olempike.

Ntibyitezwe ko abakinnyi bo mu Bufaransa b’abayisilamukazi bazambara igitambaro kibapfuka mu mutwe kizwi cyane nka “hijab” mu mikino Olempike y’i Paris, muri gahunda yo gukurikiza amategeko y’icyo gihugu akumira ibitambaro abagore batega mu mutwe.

Ariko akanama gashinzwe imikino Olempike ku isi (IOC) kavuze ko amategeko yako atagira uwo akumira ku bijyanye n’iyobokamana cyangwa umuco azakurikizwa mu mudugudu Olempike (Olympic village).

Dr Swart-Arries agira ati: “Kuba mba muri Qatar kandi nkaba nkomoka muri Afurika y’epfo, birambabaza cyane ukuntu ubu busabe bwibazwaho byinshi – cyane cyane mu bitangazamakuru byo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi.”

“I Paris abagore bazahura n’urukuta rw’amategeko. Ibijyanye n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu byagombye kubazwa buri gihugu cyose cyakiriye iyi mikino.

“Nyuma ya Paris hazakurikiraho Los Angeles muri 2028. Ni kuki ikibazo cy’urugomo rushingiye ku mbunda kitabazwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’urugero rw’ibigomba guhinduka?

“Buri mikino Olempike ishobora gukoreshwa muri gahunda yo kugirango uburenganzira bw’ikiremwamuntu burusheho kubahirizwa neza.”

  • Ni izihe nyungu z’iyi mikino?

Usibye ikiguzi cyo kwakira imikino Olempike, ishema no kuba isi iguhanze amaso – hari n’abantu babarirwa muri za miliyari bakurikiranira imikino kuri televiziyo – akenshi bifite icyo bimaze.

Sam Ramsamy, wigeze kuba umukuru w’akanama k’igihugu gashinzwe imikino Olempike muri Afurika y’epfo akaba yaranigeze kuba mu kanama gashinzwe imikino Olempike ku isi (IOC) avuga ko igihe kigeze kugira ngo Afurika yakire iyi mikino kandi ngo buri wese yahungukira.

Yabwiye BBC Africa Sports ati: “Iyi mikino irimo ibijyanye n’ubukungu, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, inzego zose z’iterambere, n’ihindagurika ry’ikirere rivugwa cyane muri iki gihe.”

“Ikintu cy’ingenzi ni uko Afurika yose izayishimira. Izerekana kandi ko Afurika atari umugabane munini usinziriye, ko ahubwo ko ari mugabane munini uri maso.” (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *