Karate ya Shotokan mu Rwanda yungutse Umunyamuryango mushya (Amafoto)

Umuryango uhuriza hamwe abakinnyi bakina Karate ya Shotokan mu Rwanda, bakiriye Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy nk’Umunyamuryango mushya.

Abakinnyi bakina Karate muri Sitire ya Shotokan mu Rwanda, babarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Karate ya Shotokan ku Isi, International Shotokan Karate Federation (ISKF).

Okapi Martial Arts Academy yakiriwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe 2024, mu Muhango wabereye ku kicaro cy’iyi Kipe giherereye i Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Mbere yo kwakira iyi Kipe, Abakinnyi bakina Karate ya Shotokan, babanje gukora Amahugurwa yitabiriwe n’abasaga Ijana.

Nyuma yo kwakirwa, Umuyobozi w’Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy, Sensei Mbarushimana Eric, yashimiye ababateye ingabo mu bitugu mu muhango wo kubakira.

Ati:“Kwakirwa mu Rugaga rw’abakinnyi bakina Umukino wa Karate ya Shotokan mu Rwanda bivuze byinshi ku Ikipe yacu”.

Yunzemo ati:“By’umwihariko, turashimira Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, uburyo ridahwema gukora ibishoboka byose ngo Umukino wa Karate urusheho gutera imbere”.

Yasoje agira ati:“Ntabwo ari Karate gusa tuzajya twigisha, kuko hari n’izindi Siporo tuzajya twigisha zirimo nka Aerobic, Gymnastic, Yoga n’izindi…”.

Umuyobozi w’Umuryango w’abakinnyi bakina Karate Sitire ya Shotokan mu Rwanda, Sensei Nduwamungu Jean Marie Vianney, yahaye ikaze Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy, ayisaba gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’uyu mukino.

Ati:“Iyi Kipe isanzwe itanga abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu. Uretse ibyo, isanzwe itanga Ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru, bityo n’iby’ingenzi kubakira mu Muryango wacu”.

Yasoje agira ati:“Nyuma yo kwakira uyu Munyamuryango mushya, tugiye gutegura amahugurwa yo ku rwego rw’Igihugu, azitabirwa n’Amakipe yose akina Karate Sitire ya Shotakan”.

Mu izina ry’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, Bugingo Elvis wari witabiriye Umuhango wo kwakira Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy, yagize ati:“Ndashimira abateguye uyu Muhango. Iterambere ry’uyu mukino riri mu biganza byacu, bityo gushyigikirana no gusenyera Umugozi umwe niyo nkingi ya mwamba yo kugera kuri ibi”.

Uyu muhango wasojwe abawitabiriye bahavanye umukoro wo gushyigikirana no guharanira kubaka Karate izatanga abakinnyi beza ku ruhando mpuzamahanga.

Amafoto

Abakinnyi ba Karate Shotokan basabwe kuba umusemburo wo guharanira iterambere ry’uyu mukino

 

Sensei Mbarushimana Eric, yashimiye abaje kubatera ingabo mu bitugu

 

Umuyobozi w’Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy, Sensei Mbarushimana Eric

 

Umuyobozi w’Umuryango w’abakinnyi bakina Karate Sitire ya Shotokan mu Rwanda, Sensei Nduwamungu Jean Marie Vianney

 

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda, Bugingo Elvis

 

Ikipe ya Okapi Martial Arts Academy yakiriwe nk’umunyamuryango wa Karate Shotokan mu Rwanda

 

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people and people performing martial arts

May be an image of 5 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 15 people and people performing martial arts

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people and people performing martial arts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *