Handball: Ferwahand yatangaje Ingengabihe ya Shampiyona

Nyuma y’Amezi hafi ane Shampiyona y’u Rwanda ishyizweho akadomo, igiye kongera kugaruka mu Mwaka mushya.

Uyu Mwaka uratangirana n’impera z’iki Cyumweru nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Ferwahand.

Muri iyi ngengabihe, hagaragaramo imikino izakinwa ku munsi wa mbere n’uwa kabiri.

Ku ikubitiro, izatangirana n’imikino y’abagabo, mu gihe mu kiciro cy’abagore bazatangira mu munsi nabo ya vuba.

N’ubwo yari yasenyutse nyuma yo gutwara Igikombe cya Shampiyona y’Umwaka ushize utsinze Police HC ku mukino wa nyuma, Gicumbi HT izagaragara muri iyi Shampiyona.

Umwe mu mikino yitezwe ku munsi wa mbere, ni umukino uzahuza Gicumbi HT na Police HC, uyu ukaba uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024.

Mu byumweru bibiri bishize, Inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda yateraniye kuri Hilltop Hotel, niyo yagennye iyi tariki y’itangira rya Shampiyona binyuze mu busabe bw’abanyamuryango.

Umunsi wa mbere n’uwa kabiri w’iyi Shampiyona, uzakinirwa ku Bibuga bya ES Kigoma, Adegi Gituza no ku Kimisagara.

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *