Itike y’Igikombe cy’Isi: Elie Tatou na Mugunga bavanywe mu bakinnyi bazakina Umukino wa Zimbambe

Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura umukino w’umunsi wa mbere mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 kizabera muri USA, Canada na Mexique uzayihuza na Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Torsten Frank Spittler, yakuye Mugunga Yves wa Kiyovu Sports na Iradukunda Elie Tatou wa Mukura VS&L mu bakinnyi bitegura uyu mukino.

Aba bakinnyi bombi ntabwo bari mu berekeje i Huye aho Amavubi yagiye kwitegurira uyu mukino, mu gihe izakurikizaho n’uzayahuza na Afurika y’Epfo.

Amakuru ajyanye n’isigara rya Elie Tatou, aravuga ko uyu mukinnyi yaba yaragiriye ikibazo mu myitozo yo mu Cyumweru gishize, gusa ntabwo THEUPDATE yabashije kumenya niba bifitanye isano n’isigara ryr.

Mu gihe habura amasaha make ngo rwambikane, Rafael York ukinira ikipe ya Gefle IF, niwe mukinnyi mu bakomeye Umutoza Torsten Frank Spittler azaba adafite, uyu akaba yaragiriye imvune mu mukino wa Shampiyona ya Sweden.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *