Itike y’Igikombe cy’Isi: Munetsi yongewe mu bakinnyi ba Zimbabwe bazisobanura n’Amavubi kuri uyu wa Gatatu

Umutoza w’ikipe y’Iguhugu ya Zimbabwe “The Warriors” cyangwa se “Indwanyi”, Umunya-Brazil Brito Baltemar yatangaje ko kizigenza Marshall Munetsi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Stade Reims yo mu kiciro cya mbere mu Bufaransa League 1, yongewe mu bakinnyi bazacakirana n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023 mu mukino wa mbere mu itsinda mu yo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cyo mu 2026.

Uretse kuzacakirana n’u Rwanda, Munetsi kandi yitezweho kuzakina umukino uzahuza Indwanyi za Zimbabwe na Kagoma za Nijeriya tariki ya 19 Ugushyingo 2023, iyi mikino yombi ikaba izabera mu Rwanda mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, kuri Sitade ya Huye.

Kuva yavunika Izuru ku munota wa 66 w’umukino Stade Rems yacakiranaga na Lorient tariki ya 28 Ukwakira 2023 mu mukino wa Shampiyona banatsinzemo Igitego 1-0, Munetsi ntabwo arongera ku garagara muri Stade Reims kuko iyi Mvune yahise imujyana mu Bitaro.

Yahisemo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu mu gihe nyamara yari yasabwe n’abagaga b’iyi kipe kutagaragara muri iyi mikio mu rwego rwo kumufasha gukira neza no kumurinda kuba yakongera gukomerekera muri uyu mukino.

Gusa, nyuma y’uko akinnye iminota 90 mu mukino wa Shampiyona ikipe ye ya Sitade Reims yatsinzwemo na PSG ibitego 3-0 ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize, Munetsi yahisemo kwitabira ubutumire bw’Igihugu.

Kuba Umutoza Brito yabonye uyu mukinnyi, ni ikizere gikomeye ku ruhande rw’Indwanyi za Zimbabwe ku zizakura amanota atatu ku Mavubi y’u Rwanda, kuko ari umwe mu bakinnyi nkingi za mwabwa iyi kipe igenderaho.

Zimbabwe yageze mu Rwanda ku wa Gatandatu ifite abakinnyi Icyenda gusa, kuko abasigaye bakina ku Mugabane w’Uburayi n’Amerika, bakaba bari bagifite imikino mu Mpera z’Icyumweru.

Nyuma kugera mu Rwanda, Zimbabwe yakoreye Imyitozo i Nyamirambo kuri Sitade yitiriwe Pelé ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Ugushingo 2023, mu gihe kuri uyu wa Mbere berekeje i Huye aho bazakinira imikino yabo yombi.

Mbere yo guhaguruka i Harare, Brito yokejwe igitutu n’Itangazamakuru rimusaba ubusobanuro ku bakinnyi yahamagaye bavukiye mu Bwongereza by’umwihariko abarimo n’abakinnye mu makipe y’abato y’Ubwongereza.

N’ubwo yakoze kuri aba bakinnyi, yasize abandi bakiri bato mu buryo butavuzweho rumwe abarimo; Isaac Mabaya ukinira Liverpool, Leon Chiwome wa Wolves, Marley Tavaziva umunyezamu wa Brentford, Tawanda Maswanhise rutahizamu wa Leicester City, Brendan Galloway myugariro wa Plymouth Argyle na Tendayi Darikwa myugariro ukina muri Shampiyona ya Shipure (Cyprus).

Abakinnyi Zimbabwe yahamagaye:

Abanyezamu

  • Donovan Bernard (Chicken Inn)
  • Washington Arubi (SuperSport United)
  • Martin Mapisa (FC Malaga City)

Ba Myugariro

  • Andrew Mbeba (Highlanders)
  • Peter Muduhwa (Highlanders)
  • Frank Makarati (Dynamos)
  • Teenage Hadebe (Houston Dynamo)
  • Munashe Garan’anga (Sheriff Tiraspol)
  • Jordan Zemura (Udinese)
  • Tivonge Rushesha (Reading)
  • Divine Lunga

Abakina hagati

  • Brian Banda (FC Platinum)
  • Marshall Munetsi (Stade de Reims)
  • Andy Rinomhota
  • Marvelous Nakamba (Luton Town)
  • Gerald Takwara (Ohod)
  • Tanaka Shandirwa (Dynamos)

Ba Rutahizamu

  • Obriel Chirinda (Bulawayo Chiefs)
  • Prince Dube (Azam)
  • Tinotenda Kadewere (Lyon)
  • Admiral Muskwe (Exeter City)
  • Walter Musona (FC Platinum)
  • Terrence Dzvukamanja (SuperSport United).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *