Isiraheli: Hamas yarikoroje ubwo yahitanaga abasaga 300, Minisitiri Netanyahu yizeza kwihorera ku kiguzi cyose bizasaba

Abanya-Israel barenga 300 bamaze gutangazwa ko bapfuye abandi barenga 1000 barakomereka, mu gitero gikomeye cyakozwe n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.

Abarwanyi b’uyu mutwe binjiye muri Israel mu buryo butunguranye mu Majyepfo y’Igihugu batangira kurasa ibisasu bikomeye hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye kiri mu ntambara, kandi ko uyu mutwe wakoze ikosa rikomeye.

Amakuru ava muri Israel aravuga ko Abanya-Israel 300 bamaze gupfa, 1500 bakomeretse barimo abarenga 270 bakomeretse mu buryo bukomeye.

Mu bitero birimo gukorwa na Israel muri Palestine, abarenga 230 bamaze kwicwa mu gihe bandi barenga 1000 bakomeretse.

Ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi bikomeje kwamagana igitero cya Hamas kuri Israel, kuko cyasubije inyuma inzira y’amahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *