Ibikorwa bya RDF byagaragarijwe Abasirikare bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda

Tariki ya 06 Ukwakira 2023, abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bahawe ikiganiro ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF hamwe n’umutekano wo mu Karere muri rusange.

Ubwo yabahaga ikaze, umuyobozi mukuru ushinzwe imibanire n’amahanga mu ngabo z’igihugu, Brig Gen Patrick Karuretwa yavuze ko iki kiganiro ari ingirakamaro mu gukomeza gushimangira kumva neza ibikorwa bya RDF hamwe n’imikoranire myiza ya gisirikare y’ibihugu by’inshuti.

Yashimye ubwitabire bw’abahagarariye ibihugu byabo bugaragaza agaciro baha ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda.

Iki kiganiro cyakurikiwe no kungurana ibitekerezo ku ngingo zaganiriweho.

Nyuma y’iki kiganiro abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basuye icyicaro gikuru cy’umutwe ushinzwe ibikorwa bya Engineering mu ngabo z’u Rwanda, aho bagejejweho imikorere y’uyu mutwe ndetse banasura bimwe mu bikoresho byawo bitandukanye.

Uhagarariye ishyirahamwe ry’abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Col Didier Calmant yashimiye amahirwe bahawe yo kwitabira ibiganiro ashimangira ko byabafashije cyane gusobanukirwa neza imikorere ya RDF.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *