Isesengura: Uko gucuruza Serivise n’Ubukerarugendo byafashije Ubukungu bwa EAC kutajegajega

Abarebera hafi ibijyanye n’ubukungu bagaragaza ishoramari ry’iby’injizwa imbere mu gihugu ndetse n’iterambere ry’urwego rwa serivisi n’ubukerarugendo, nka bimwe mu byagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ryageze kuri 5.1% muri uyu mwaka.

Hashize imyaka itatu byinshi mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihanganye n’icyorezo cya COVID19, ari na ko binishakamo ibisubizo bigamije kuzahura ubukungu bwabyo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri icyo gihe rwahise rutangiza Ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo asaga miliyoni 350$, ibyarufashije kuzahura ubukungu by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’ubucuruzi.

Raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagize ubukungu buteye imbere kurusha ibindi bice kuri uyu mugabane nyuma y’icyorezo cya COVID19, nubwo iri zamuka rishobora gukomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo bya politiki.

Imibare y’iyi banki igaragaza ko ubukungu bw’aka karere bwazamutseho nibura 4,4% umwaka washize, imibare yaje kugera kuri 5,1% muri uyu mwaka. Mu gihe BAD yo igaragaza ko biteganyijwe ko ubwiyongere buzagera kuri 5,8% muri 2024.

Ku basesengura ubukungu bagaragaza ishoramari ry’injizwa imbere mu gihugu ndetse n’iterambere ry’urwego rwa serivisi n’ubukerarugendo, nka bimwe mu byagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’aka Karere.

Ni mu gihe ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bwazamutseho 12% bugera kuri miliyari 10.9 $.

Iyi mibare igaragaza ko ubucuruzi hagati muri uyu muryango bwagiye buzamuka kuko mu 2019 bwari bufite agaciro ka miliyari 7.1$, mu gihe mu 2021 bwageze kuri miliyari 9.5$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *