Isesengura: Ikihishe inyuma y’igabanuka ry’umusaruro wa Kawa mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB kigaragaza ko ibiciro ku masoko mpuzamahanga ndetse n’inyongera musaruro idahagije ari zimwe mu mpamvu nyamukuru zateye igabanuka ridasanzwe ry’umusaruro wa Kawa wageze kuri 11% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 3.970 Frw uvuye kuri miliyari 3.282 Frw wari uriho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize.

Iri zamuka kandi ryagiye rigirwamo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo nk’urwa serivisi rwatanze 45% by’umusaruro mbumbe wose, urw’ubuhinzi rwatanze 27% mu gihe inganda zo zagize urahare rwa 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Gusa mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 2% aho umusaruro w’icyayi wiyongereyeho 14% na ho uwa kawa ugabanukaho 11%.

Abatunganya ndetse bakanohereza kawa mu mahanga, bavuga ko hari imbomangamizi barimo guhura na zo nyuma y’iri gabanuka ryagaragaye ry’uyu musaruro wa Kawa.

Kuri ubu ibiti bingana na 25% bya kawa birengeje imyaka 30, ibishimangirwa nka kimwe mu bituma umusaruro  ugabanuka.

NAEB yamaze gushyiraho zimwe ngamba zirimo n’izo gusazura ibyo biti bya kawa hirya no hino mu gihugu.

Imibare ya NAEB igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2023 umusaruro wa kawa wari kuri 53.7% waje kugabanuka ukagera kuri 11% mu gihembwe cya Kabiri cy’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *