Isabukuru y’Imyaka 25 ya Miss Elsa yaranzwe n’Imitoma yatewe n’Umugabo we Preince Kid


image_pdfimage_print

Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje, nibwo Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda mu 2017, yizihije Isabukuru y’Imyaka 25 y’Amavuko. Ubwo yayizihizaga, yaranzwe n’amagambo y’Urukundo ‘Imitoma’ yabwiwe n’Umugabo we Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid.

Aya magambo y’Urukundo, yatumye abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane iz’imyidagaduro bacika ururondogoro.

Amwe mu magambo y’Urukundo, harimo nko kuba yamwise ‘Juliette’ iri rikaba ari izina rizwi mu nkuru z’Urukundo zakanyujijeho mu Isi mu bihe byo ha mbere, ikaba yaranditsweho n’Umuhanzi rurangirwa ‘William Shakespeare’.

Prince Kid mu gutaka uyu Mugore we, yakomeje agira ati:”Ndishima kuzahorana nawe iteka. Ndifuza ko Isabukuru zose  twazazihiza turi hamwe”.

Inkuru y’Urukundo rwa Miss Iradukunda Elsa na Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid, ifatwa nk’iyanditse amateka, nyuma y’uko uyu mukobwa yagaragazaga kurwanira ishyaka Umukunzi we bikaza no kurangira afunzwe.

Miss Elsa yafunzwe nyuma y’uko Ubutabera buketse ko ashobora kwica iperereza mu Rubanza uyu waje kuba Umugabo we yaregwagamo Ibyaha bifitanye Isano no kugurisha abakobwa bitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda, gusa ibi byaha yaje kubihanagurwaho ndetse aranarekurwa.

Amafoto


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *