Inkuru icukumbuye y’Urupfu rwa ‘Rubayita Siragi’ wari Umukinnyi w’Umunyarwanda usiganwa ku Maguru wiciwe muri Kenya

Polisi muri Kenya ikomeje iperereza ku rupfu rw’umukinnyi w’Umunyarwanda usiganwa ku maguru wishwe kuwa kane ushize mu bushyamirane bushingiye ku mukobwa bakundanaga, nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.

Rubayita Siragi yapfuye azize ibikomere, nk’uko ikinyamakuru The Standard kivuga ko kibicyesha polisi, nyuma yo gukubitwa n’ukekwa, umukinnyi wo gusiganwa witwa Duncan Khamala, ubwo yari yagiye gusura umukobwa bakundanaga.

Byabereye mu mujyi wa Iten wo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, agace ko ku butumburuke bwo hejuru kazwi nka Rift-Valley mu burengerazuba bwa Kenya kazwiho kwitorezayo abakinnyi benshi basiganwa intera ndende kubera umwihariko wako.

Rubayita niho yari amaze igihe yitoreza mbere y’uko muri weekend ishize yerekeza mu isiganwa mu Butaliyani, nk’uko umwe mu bakinnyi baziranye utifuje gutangazwa yabibwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko , uyu avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu “rubabaje kandi rwadutunguye” rwa Rubayita kuko bikiri mu iperereza.

Nasra Bishumba, mushiki we, yabwiye iki Gitangazamakuru ko umuryango wabo wohereje itsinda ry’abo mu muryango i Iten kuzana umurambo we “imuhira aho dushaka kumuha urukundo yahaye buri wese atizigamye no kumwubaha nk’umuvandimwe udasanzwe yari we.”

The Standard ivuga ko Rubayita yagiye gusura umukobwa – nawe w’umukinnyi wo gusiganwa – bahoze bakundana hano i Iten nyuma yo gufunga imizigo yitegura kwerekeza mu Butaliyani abanje guca i Kampala muri Uganda gufata Visa no kunyura iwabo mu Rwanda.

Rubayita w’imyaka 34 yari umukinnyi wiruka metero 5,000, 10,000, ndetse n’igice cya marato (21km), ahagarariye u Rwanda yitabiriye amarushanwa atandukanye muri Uganda no mu Butaliyani.

Mu kwezi kwa Kamena(6) uyu mwaka yaherukaga kwiruka igice cya marato akoresheje 1:05:34 mu isiganwa rya Kigali International Peace Marathon aho yabaye uwa 13.

Polisi muri Kenya ivuga ko we n’uwo mukobwa w’imyaka 28 bariho basubiranya urukundo rwabo, ariko ibyo bikababaza uriya musore Duncan Khamala bikekwa ko nawe yakundanaga n’uyu mukobwa.

Ubwo Rubayita yari yasuye uwo mukobwa kuwa kane, polisi ivuga ko Khamala na Rubayita barwanye maze uwo munya-Kenya agasiga Siragi arambaraye ku nzira akajya gutanga ikirego kuri polisi ko yasagariwe.

Mushiki we Bishumba yakomeje atangaza ko bafashijwe cyane n’abatoza be kumushakisha ubwo uwo babana yari yatabaje ko Rubayita atabashije kugaruka imuhira.

Polisi muri aka gace ivuga ko nyuma aribwo yamenye ko Rubayita ari we wakubiswe bikomeye ndetse yajyanywe mu ndembe mu bitaro biri i Iten, nyuma agapfa azize ibikomere mu mutwe.

The Standard ivuga ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Rubayita bafunze mu gihe iperereza rikomeje.

  • ‘Umusore w’umutima ukunda’

Mushiki wa Rubayita, Bishumba, avuga ko bashima Leta y’u Rwanda yabaye hafi igafasha umuryango wabo muri iki kibazo.

Isuzuma ku murambo wa Rubayita i Iten rirateganyijwe mbere y’uko ushyikirizwa umuryango we, nk’uko Bishumba abivuga.

Mu itangazo yoherereje iki Kinyamakuru, Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yavuze ko iri kuvugana bya hafi n’umuryango wa Rubayita kandi “yohereje intumwa aho byabereye gukurikirana no gufasha aho bikenewe”.

Mu itangazo bahaye iki Kinyamakuru, umuryango we uvuga ko Rubayita yishwe “mu gikorwa cy’urugomo rudafite ishingiro” i Iten muri Kenya aho yari mu myitozo.

Iri tangazo rivuga ko umuryango we witeguraga kumwakira mu rugo kuwa gatanu ushize mbere y’uko yerekeza mu Butaliyani, kuzamura urwego rwe no kugera ku nzozi ze.

Rikomeza riti: “Izo nzozi zazimye bitunguranye ubwo umukinnyi mugenzi we akaba umukobwa bakundana yamutumiraga iwe mu ijoro ribanziriza kugenda kwe. Mu buryo bubabaje, ubu nibwo bwanyuma yabonetse ari muzima.”

Umuryango we usaba abantu kubaha iperereza rya polisi rikomeje no kubahiriza ubuzima bwite bw’umuryango we.Umuryango wa Rubayita uvuga ko “umusore uca bugufi, w’amagambo macye, w’umutima ukunda, cyane cyane abana.”

Rubayita Siragi yari umukinnyi wiruka intera ndende uheruka kuba uwa 13 muri Kigali International Peace Marathon

 

Imwe mu mafoto Rubayita yatangaje mu kwezi gushize, imwerekana ari ahantu hafite imiterere nk’iyo mu gace ka Rift Valley ka Kenya aho yitorezaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *