Duhugurane: Menya uburyo waryamamo mu Buriri bikagufasha gusinzira neza

Bamwe baryamira urubavu, abandi bagaramye. Ese ni iyihe ‘position’ nziza yo kuryamamo kugira ngo usinzire neza?

Nko muri iki gihe cy’impeshyi, ushobora kuba ujya urara ugaragurika ugerageza uburyo butandukanye ngo wumve umeze neza usinzire. Ese ubundi abahanga bavuga iki kuri ‘poisitions’ nziza zo kuryamamo?

Inyigo zakorewe ku bantu bo mu bice bitandukanye by’isi zishobora kudufasha, gusa urebye uburyo ibitotsi ari ingenzi mu buzima bwacu biratangaje uburyo ubushakashatsi bwakozwe kuri iki kintu ari bucyeya.

Icya mbere ni ukumenya ‘positions’ abantu baryamamo. Birumvikana ko ari ukubabaza, gusa umuntu yibuka gusa iyo yari aryamyemo mbere y’uko asinzira ndetse n’iyo yabyutse arimo.

Mu kumenya ibirenzeho, abashakashatsi bagerageje uburyo butandukanye burimo no gufata amashusho abantu baryamye cyangwa kubambika uburyo bw’ikoranabuhanga bukurikirana uko bagenda bihindukiza.

Muri Hong Kong abashakashatsi barimo gukora uburyo bise “Blanket Accommodative Sleep Posture Classification System”, bukoresha camera z’imirasire ya ‘infrared’ zishobora kureba ‘position’ umuntu aryamemo nubwo yaba yiyoroshe ikiringiti gikomeye.

Abashakashatsi muri Denmark bakoresheje utwuma duto cyane twashyizwe ku bibero, hejuru mu mugongo, no ku bizigira by’amaboko y’abakorerabushake mbere y’uko bajya kuryama kugira ngo bakurikirane ‘position’ bakunda kuryamamo. Basanze igihe bari mu buriri, abantu bamara hejuru gato ya kimwe cya kabiri cy’umwanya baryamamo baryamiye urubavu runaka, hafi 38% baryamiye umugongo na 7% bubitse inda. Uko babaga bakuze, niko barushagaho kuryamira urubavu.

Iki kintu cyo kuryamira urubavu ni ikintu tugira gusa uko tugenda tuba bakuru, kuko guhera ku bana bari hejuru y’imyaka itatu nabo bamara igihe kijya kungana kuriya baryamiye urubavu.

Hagati aho, abana bato cyane bo ahanini baryama bagaramye kuko bashyirwa muri iyo ‘position’ ku mpamvu z’umutekano wabo.

Rero kuryamira urubavu niyo ‘position’ yiganje kandi twakwemeranya na benshi bahitamo kuryama gutyo nk’uburyo bwiza kurusha ubundi, ariko se amakuru (data) avuga iki?

Nubwo benshi bahitamo kuryamira urubavu hari n’abamererwa neza iyo basinziriye bagaramye

 

Ubundi bushakashatsi buto ku byiza bya ‘position’ runaka bwo bwasanze abaryamira urubavu rw’iburyo baryama neza ho gato kurusha abaryamira ibumoso, hagakurikiraho abaryama bagaramye.

Niba bikorohera kuryamira urubavu, akenshi binorohereza uwo muryamanye kubona umwanya uhagije. Hari igihe nasuye ubwato bugendera hasi mu nyanja mu kiganiro cya radio nariho nkora, maze abakoresha ubu bwato banyereka ahantu barara, aho udutanda tuba ari duto tugerekeranye cyane kuburyo bigoye guhindukira. Bivuze ko uryamye agomba kuryama agaramye, bansekeje uburyo batanguranwa gusinzira mbere y’uko abagabo batangira kugona cyane.

Ubundi bushakashatsi buto bwarebye ku batwara ibintu mu nyanja bakora kuri za kontineri z’amato bwasanze bagira cyane ibibazo mu guhumeka, nko kugona igihe baryamye bagaramye.

Kugona biterwa n’ikibazo kitwa ‘obstructive sleep apnoea’ aho guhumeka bicikagurika iyo umuntu asinziriye. Ibi basanze biri cyane mu bantu baryama bagaramye.

Ku rundi ruhande, kuryamira urubavu bifasha gufungura inzira z’umwuka zo hejuru bikarinda ikitwa uvula (akantu kibamba inyuma mu muhogo wawe) bikanarinda ururimi kuziba umuhogo, maze umuntu ntagone. Mu by’ukuri, ku bantu bamwe na bamwe guhindura bakareka kuryamira umugongo byakemuye ibibazo bitandukanye nka ‘sleep apnoea’.

Kuryamira urubavu kandi bishobora kugira indi nyungu. Urugero, ubushakashatsi ku bitotsi by’abakora akazi ko gusudira kuri za kontineri z’amato muri Nigeria bwerekanye ko abaryama bagaramye bakunze kubabara umugongo, ugereranyije n’abaryamira urubavu.

  • Abaryama birambuye bibarinda amavunane

Gusa ibi ntibisobanuye ko kuryamira urubavu bifasha buri wese cyangwa se ari umuti w’uburibwe n’amavunane ayo ariyo yose. Biterwa n’aho ubabara na ‘position’ wahisemo gufata igihe uryamye.

Abashakashatsi mu burengerazuba bwa Australia bakurikiranye abakorerabushake mu byumba byabo mu masaha 12 nijoro bakoreshaje za camera maze basanga abavuga ko babyuka bumva baribwa ijosi ari abamara umwanya minini baryamye mu buryo abashakashatsi bise “provocative side sleeping positions”.

Iyo nteruro ishobora gukagura ibitekerezo bitandukanye mu mutwe wawe, ariko icyo ivuze hano ni ukuryamira urubavu ariko wihinahinnye, urugero, watunnye amavi, wanahinnye n’umugongo. Ku rundi ruhande, abaryamira urubavu ariko birambuye bo bavuze ko nta mavunane, cyangwa se macye, babyukana ku ijosi.

Kuryamira urubavu niyo ‘position’ ya benshi – kandi irinda kugona

 

Icyo imiterere y’ubu bushakashatsi itemeje neza ni igitera mu by’ukuri ayo mavunane n’uburibwe ku ijosi.

Nonese uwafata abantu bakagerageza ‘position’ nshya yo gusinziramo maze ukabakurikirana ukareba niba hari itandukaniro bikora kuri ya mavunane?

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bakuzemo ariko bakora imyitozo ngororamubiri muri Portugal, abababara umugongo basabwe kuryamira urubavu naho abababara ijosi basabwa kugerageza kuryama bagaramye. Hashize ibyumweru bine 90% by’abakoreweho ubushakashatsi bavuze ko uburibwe bwagabanutse.

Ibi ni umusaruro, utangaje ariko harimo ikibazo. Abantu 20 bonyine nibo bakoreweho ubwo bushakashatsi – igipimo gito cyane – bityo nitbishoboka kwanzura ko guhindura gusa ‘position’ yo kuryamamo byagirira akamaro buri wese ubabara umugongo cyangwa ijosi. Buri gihe muri siyanse ubushakashatsi buruseho buba bukenewe.

  • Niba ufite ikirungurira gerageza kuryamira ibumoso

Mu buvuzi, ho si ikibazo cyo kuryamira urubavu cyangwa umugongo, ahubwo ni ukuryamira uruhe rubavu. Iyo acide ibaye nyinshi, amatembabuzi yo mu gifu arazamuka bigatera ikirungurira gikaze mu gituza. Rimwe na rimwe abaganga bajya inama yo kuryamira umusego wegutse mu kugerageza koroshya uko kumererwa nabi.

Iyo ibi bikomeje kenshi biba indwara izwi nka ‘gastro-oesophageal reflux disease’, ishobora kugira ingaruka zitandukanye. Impamvu ibi bibaho ntabwo izwi mu buryo bwuzuye, ariko igisobanuro kimwe gishoboka ni uko kuryamira ibumoso bituma ihuriro ry’igifu n’igicamakoma riguma hejuru ya ‘gastric acid’. Naho kuryamira iburyo bikamanura udufashi tw’igicamakoma bigatuma ya acide isohoka.

Uko byamera kose, igihe ufite ikirungurira, bishobora kuba byiza kugerageza kuryamira ibumoso.

Benshi biraborohera gusinzira bagaramye – ariko ntibivuze ko ari yo ‘position’ nziza yo gusinziramo

 

Kugeza ubu nibanze ku kuryamira urubavu cyangwa kugarama kuko aribyo abantu benshi bakora. Ariko se abandi – ba nyamucye – baryama bubitse inda?

Umuntu yahera ku bushakashatsi buvuga ko atari byiza igihe ubabara urwasaya, ibyo urebye ntibitunguranye cyane.

Naho se ku minkanyari? Ese koko, kuryama isura wayishyize mu musego wawe birayongera?

Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kubaga byo gukosora/gusubiramo umubiri (plastic surgery) banditse muri Aesthetic Surgery Journal ko uruhu rwo ku isura yawe ruba rufashwe neza iyo “rudatsikamiwe, rudashyizweho ikintu icyo aricyo cyose”.

Bivuze ko ari byiza ko nta kintu kijya mu maso yawe igihe usinziriye, ibyo rero bivanaho igitekerezo cyo kuryama wubitse umutwe.

  • Ni uwuhe mwanzuro twafata muri ibi byose?

Icya mbere ni uko, kuryamira urubavu bisa n’aho aribyo bifite inyungu, ariko n’uburyo ururyamiyemo bishobora kugira ingaruka ku mugongo n’ijosi – n’uruhande uryamiye rushobora gutera cyangwa kukurinda ikirungurira.

Ikindi ni uko kugona byiyongera iyo uryamye ugaramye. Gusa twese tuba dutandukanye wasanga aribwo buryo usinzira neza.

Ni byiza kugerageza ‘positions’ nshya zo kuryama no kumenya neza position idatuma ijoro ryiza.

Ariko wibuke kwirinda kuryama muri ‘positions’ nyinshi zitandukanye kuko amaherezo byatuma unanirwa no gusinzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *