Ingaruka z’Ibiza: Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yakiriye Toni 68 za Sima

Mu Karere ka Musanze, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINENA, yakiriye inkunga y’imifuka isaga 1200 ya sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe n’ibiza biheruka kwibasira Intara y’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo.

Ibiza by’imvura biheruka byasenyeye abaturage benshi ku buryo hari abacumbikiwe n’abaturanyi no ku ma site yashyizwe hirya no hino mu gihugu. Iyi miryango yifuza ubufasha bwo kongera kubakirwa.

Ni muri urwo rwego uruganda rwa Twiga Cement rwashyikije MINEMA toni 68 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe.

Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA Habinshuti Philippe avuga ko iyi nkunga iri mu bikoresho bikirimo gukusanywa mu bice bitandukanye by’igihugu mu myiteguro yo gufasha abaherutse kugirwaho ingaruka n’ibiza kwigobotora ingaruka zabyo mu buryo burambye.

Uretse ibikoresho birimo gukusanywa, MINEMA ivuga ko kugeza ubu binyuze mu buryo bwashyizweho bwo gukusanya inkunga yo gufasha abaherutse guhura n’ibiza, hamaze gukusanywa miliyoni zisaga 110Frw, yunganira ubundi bufasha butandukanye Guverinoma imaze iminsi iha abo baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *