Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’Umubyeyi w’Umugore

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, Isi yizihije umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore.

Kuri uyu munsi Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi bose umunsi mwiza anabashimira ubwitange bwabo no kuba isoko y’urukundo mu miryango yabo haba mu byishimo ndetse no mu bihe bigoye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yagize ati:”Umunsi mwiza ku babyeyi b’abagore! Babyeyi, muri isoko y’urukundo n’ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza.”

Umunsi w’ababyeyi wizihizwa buri ku Cyumweru cya kabiri mu kwezi kwa Gicurasi ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1912.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *