Imyaka 11 irashize Patrick Mafisango aguye mu Mpanuka, abakunzi ba Ruhago bavuga ko atazibagirana mu Mitima yabo

Ubaze umunsi ku wundi, Imyaka 11 irashize Patrick Mutesa Mafisango wamenyekanye ku izina rya Patrick Mafisango muri ruhago y’u Rwanda yitabye Imana aguye mu Mpanuka.

Tariki ya 17 Gicurasi 2012, ni itariki y’agahinda ku abakunzi ba ruhago mu Rwanda, umunsi waranzwe n’amarira ubwo umukinnyi wari ukunzwe bidasanzwe akaba inkingi ya mwamba mu ikippe y’Igihugu Amavubi yitabye Imana azize impanuka ikomeye y’imodoka yakoreye mu gihugu cya Tanzaniya.

Uyu mugabo wari warigaruriye imitima y’abanyarwanda igihe yakiniraga ikipe y’igihugu Amavubi, ababanye nawe ntibahwema kuvuga ko ruhago y’u Rwanda yahombye umuntu w’ingirakamaro kandi w’ingenzi.

Kuri iyi tariki ya 17 Gicuransi 2012 nibwo uyu mukinnyi wari umaze igihe gito asinye mu ikipe ya Simba CS yo muri Tanzaniya yakoze Impanuka ikomeye igahitana ubuzima bwe, aho imodoka yari atwaye yagonganye n’indi ikangirika ntabashe kurokora ubuzima.

Patrick Mutesa Mafisango, yavukiye i Kinshasa tariki ya 09 Werurwe 1980, yarasize abana babiri n’umugore.

Yakina hagati hakaba n’ubwo yifashishwaga ku mwanya wa myugariro, igihe bibaye ngombwa, mu makipe yose yagiye anyuramo yaba muri DR-Congo, mu Rwanda na Tanzaniya.

Patrick Mutesa Mafisango wakundaga cyane n’Abanyarwanda, ukwitanga kwe mu ikipe y’Igihugu kwari kwaratumye bamuha akazina ka “Patrioté”.

Yitabye Imana ari mu nzira ubwo yajyanwaga ku Bitaro byo muri Tanzaniya byitwa “Muhimbiri Government Hospital”.

Yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri 2 gusa ahamagawe n’ikipe y’Igihugu Amavubi, kuko yari amaze Umwaka adahamagarwa.

Yari yiyambwajwe gukina mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike  y’igikombe cy’Afurika cya 2013 n’icy’Isi cy’i 2014.

Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda aje gukinira APER FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe aho yahise yerekera mu ikipe ya ATRACO FC mu mwaka wa 2007 yo ayikinira imyaka 2.

Nyuma yaje kugaruka muri APR FC 2009 ayikinira uwo mwaka gusa, mu 2010 yerekera mu ikipe ya AZAM FC, iyi nayo akaba yarayikiniye umwaka umwe, ahita yerekera mu ikipe ya Simba CS.

Yitabye Imana atararangiza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye n’iyi kipe.

Muri Tanzaniya, yegukanye Igikombe kimwe cya Shampiyona na Simba CS ndetse anaba umukinnyi wa 3 watsinze ibitego byinshi (12).

Umukino we wa nyuna mu Mavubi yawukinnye Amavubi atsindwa n’ikipe y’Igihigu y’Uburundi, Intamba mu Rugamba.

Umukino wabereye kuri Sitade Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.

Nyuma y’urupfu rwa Mafisango, abakunzi be bafashe Idarapo ry’ikipe yakiniraga (SIMBA SC) barishinga aho yakoreye impanuka mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana Ubutwari bwamuranze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *