Impuruza: Miliyari 5 z’abatuye Isi bashobora kwibasirwa n’Umubyibuho ukabije hatagize igikorwa

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ku Isi yose abaturage bangana na miliyari eshanu bafite ibyago byo kugira umubyihuko ukabije ushobora kubateza indwara z’umutima ndetse n’urupfu.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo OMS yatangaje ko urugendo rwo guhagarika ibikorerwa mu nganda cyane cyane ibiribwa bitera umubyibuho ukabije rukiri rurerure.

Uyu muryango wari wihaye ko mu 2023 ibiribwa birimo acide zitera umubyibuho ukabije bikorerwa mu nganda biba byahagaritswe. Ibi biribwa bifatwa nka nyirabayazana w’impfu ibihumbi 500 zituruka ku burwayi bw’umutima buri mwaka.

Birimo ibiribwa bipfunyitse, ibikozwe mu ifarini, amavuta yo guteka n’ibindi nkabyo.

OMS yavuze ko nubwo hari ibihugu 43 bifite abaturage miliyari 2.8 byashyizeho ingamba zo guhangana n’umubyibuho, ibindi bihugu bisigaye bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingaruka z’umubyibuho.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko ibiribwa bitera umubyibuho byica bityo nta mwanya bikwiye guhabwa mu mafunguro abantu bafata.

OMS yerekana ko ibihugu icyenda muri 16 bifite abantu benshi bicwa n’indwara z’umutima usanga biterwa no gufata amafunguro atera umubyibuho ukabije.

Ibyo bihugu birimo Australia, Azerbaijan, Bhutan, Ecuador, Misiri, Iran, Nepal, Pakistan na Koreya y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *