Duhugurane: Iby’ingenzi ku Ndwara y’Imidido benshi bitiranya n’Amarozi

Spread the love

Imidido ni indwara ikunze gufata igice cy’amaguru akabyimba cyane, abaganga basobanura ko mu biyitera harimo no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto. Iyo bigenze bityo hari udukoko tuva mu butaka tukinjira mu mubiri w’umuntu tukagenda tukangiza imiyoboro y’amazi iba mu maguru, bigatuma ya mazi yo mu maguru mu gice cyo hasi yifunga ntakomeze gutembera akaguma mu gice cyo hasi ari na yo mpamvu uyirwaye abyimba amaguru.

Iyi ndwara ibarizwa mu gice cy’indwara 20 zititaweho uko bikwiye zigaragazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima, OMS, ibarizwa kandi mu ndwara zitandura.

Ku ruhande rw’u Rwanda indwara y’imidido ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abarwaye imidido mu Rwanda kuri ubu barenga 6000.

Hari abarwara imidido bakayitiranya n’amarozi

Mukamuhutu Patricie utuye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ni umwe mu bafashwe n’ubu burwayi bw’imidido akiri muto kuko yari afite imyaka 14 kuri ubu akaba afite imyaka 57, yavuze ko byatangiye aryamye nijoro abyutse asanga amaguru ari kumurya yabyimbye.

Ati “Ababyeyi banjye bahise banjyana kumvuza mu bavuzi ba Kinyarwanda bavuga ko bandoze, banjyanye ahantu hose hari abavuzi ba gakondo biranga, njya ku bitaro bitandukanye biranga, urebye mu bavuzi twatanze nk’ibihumbi 300 Frw bya kera ubu ubaze yaba arenga miliyoni y’ubu.”

Agahinda k’abarwaye imidido bakanenwa n’imiryango

Iyo uganiriye n’abarwaye imidido hirya no hino mu gihugu bose bahuriza ku gahinda baterwa no guhabwa akato n’umuryango Nyarwanda nyamara atari bo bahisemo kuyirwara.

Uwiragiye Seraphine w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Cyuve we avuga ko imidido yamufashe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, bituma umuryango we n’inshuti bamunena, bituma ava mu ishuri.

Ati “Umuryango wanjye wageze aho urantererana batangira kunena no kunshunaguza, ikindi navuga imidido yatumye mva mu ishuri mbura amahirwe yo kwiga nk’abandi bana. Abantu nibamenye ko natwe nubwo turwaye turi abantu nk’abandi bareke kutunena no kutubwira amagambo mabi.”

Mukamuhutu Patricie we avuga ko umugabo we yamutaye mu nzu ashutswe n’abandi bantu ngo bituma abaho nabi we n’abana be, umugabo we ngo yakundaga kandi kumutoteza amubwira ko atameze nk’abandi bagore kubera kurwara imidido.

Imidido isigaye ivurirwa mu Rwanda

Nubwo imidido itavurwa ngo ikire neza 100% kuri ubu hari ikigo giherereye mu Karere ka Musanze cyatangiye kuyivura aho uwahageze bamufasha akaba yanabasha kwambara inkweto, ntiyongere kubyimba amaguru.

Uwizeyimana Jeanne ushinzwe porogaramu muri HASA ( Heart and Sole in Africa), ikigo cyatangije ubuvuzi bw’imidido mu Rwanda, yavuze ko kuri ubu bakira abarwaye imidido bakabitaho uko bikwiriye; kuri ubu bafite abarwayi 600 bitaho umunsi ku munsi.

Yavuze ko uretse kuvura abarwaye imidido bakitabwaho kuri ubu banatangiye kwigisha abarwayi igitera iyi ndwara n’uko bayirinda, bigisha kandi kandi mu mashuri atandukanye uko iyi ndwara yakwirindwa hirya no hino kugira ngo idakomeza kurarwarwa na benshi.

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, yavuze ko uretse iki kigo kivura abarwaye imidido kuri ubu Leta yanashyize imbaraga mu kwagura ahandi yavurirwa aho kuri ubu hari ibigo nderabuzima 11 na byo bivura imidido.

Ati “Nyuma yo kureba uko umushinga witwa HASA utanga ubwo buvuzi bikanafasha abaturage benshi, ukubyimba kw’amaguru kukagabanuka byatumye Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije uri RBC ishyiraho uburyo bwo kugeza ubu buvuzi ku baturage aho nibura muri buri Ntara harimo uburyo bwo kuvura aba barwayi iyi serivisi ikaba itangwa ku bigo nderabuzima 11.”

Nshimiyimana yavuze ko muri serivisi batanga mu gufasha urwaye imidido harimo kumuvura ibisebe, umuturage agatumbika amaguru ye mu mazi arimo umuti ndetse ngo hari naho bamushyiraho bande ku buryo isunika ya mazi akagenda agabanuka muri cya gice cyo hasi.

Ni gute umuturage yakwirinda imidido?

Nshimiyimana ukora muri RBC avuga ko iyi ndwara iterwa no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto hakagira uduce tuba turi mu butaka twinjira mu mubiri we tukaba twamutera ubu burwayi, yasabye baturage cyane cyane abahinzi kwirinda kwambara ibirenge mu gihe bari mu murima mu rwego rwo gukumira iyi ndwara.

Ati “Abantu nibareke umuco wo kugenda bambaye ibirenge ahubwo bajye bagenda bambaye inkweto atari ukujya gutembera bambaye inkweto gusa ahubwo n’umuhinzi nawe aragirwa inama ko mu gihe ari guhinga akwiriye kwambara bote bikamurinda, yanava mu murima agahita akaraba neza n’amazi n’isabune kugira ngo rya taka rimuveho.”

Kuri ubu uretse ikigo kiri i Musanze cyita ku basaga 600 barwaye imidido, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko hari n’ibigo nderabuzima 11 byashyizwe hirya no hino mu gihugu byita ku barwaye imidido intego akaba ari ukurandura iyi ndwara burundu bitarenze 2030.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *