AFCONQ2023: Amavubi yongeye kugwa miswi n’Ibisamagwe bya Benin

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’iya Benin Cheetahs zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa kane…

AFCONQ2023: Amavubi shared points with Cheetahs at Kigali Pelé Stadium

Rwanda National Team, Amavubi and Benin’s Cheetahs drew 1-1 in the fourth day of the African…

Transfer Runours: Man Utd sanction £80m move for Kane to get the jump on transfer rivals

Manchester United want to open talks with Harry Kane before the end of the season, hoping…

Messi hopes the ‘craziness never ends’ after 100th international goal and wild celebrations

Lionel Messi became the first world champion to net 100 international goals, behind only Cristiano Ronaldo…

Igikombe cy’Amahoro: Umukino ugomba guhuza Rayon Sports n’Intare FC ukomeje kuba akasongoye Ihwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rikomeje gukina ibisa nk’ikinamico hagati y’ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC, mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, birasaba kwemera amakosa ku ruhande rwa FERWAFA.

Ikibazo cy’aya makipe 2 cyatangiye tariki 08 Werurwe umunsi Rayon Sports ifata urugendo ikerekeza i Nyamata kuri sitade ya Bugesera igiye gukina, mu gihe ikiri mu nzira habura amasaha abiri ngo umukino ube ikamenyeshwa ko uyu mukino utakibaye.

Aha FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe kubera ko iri shyirahamwe mu bugenzuzi ryakoze ryasanze iyo uza gukinwa saa Sita nk’uko byari kuri gahunda, wari kubangamira uwari gukurikiraho wa APR FC yakiriyemo Ivoire Olympic yo mu Cyiciro cya kabiri.

Nyuma ya saa sita kuri uyu munsi, Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n’abanyamakuru byihuse, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle maze atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy’Amahoro kubera ibyo yise akajagari kari mu mitegurire y’iri rushanwa.

Mu by’ukuri aha Rayon Sports yari ifite ishingiro bitewe n’uko yamenyeshejwe ko umukino utakibaye kandi bari mu nzira berekeza ku kibuga. Ikindi kandi babwiwe gukina taliki 8 Werurwe kandi bitegura no gukina na AS Kigali, ku mukino wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda taliki 10 n’ubundi z’uko kwezi.

Bidatinze taliki 8 umunsi umukino wari wimuriweho Rayon Sports yahise itungurana igaruka mu irushanwa. Mu ibaruwa yanditswe n’ikipe, yavuze ko igarutse mu gikombe cy’Amahoro nyuma y’ibiganiro yagiranye na FERWAFA ikishimira imyanzuro yafatiwemo igahitamo kugaruka.

Aha niho FERWAFA yatangiye gukora ibifatwa nk’amabara,  batangira gukosoza ikosa irindi. Kuba Rayon Sports yarikuye mu irushanwa byari ikosa rya FERWAFA, ariko no kuba yaragarutsemo ngo ni uko habayeho ibiganiro nabyo byari irindi kosa rya FERWAFA.

Mu mategeko agenga igikombe cy’Amahoro ntaho bavuga ko iyo ikipe yikuye mu irushanwa habaho ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ngo igaruke, ahubwo bavuga ko iyo kipe yikuye mu irushanwa ifatirwa ibihano birimo gucibwa amafaranga ndetse no kubuzwa kwitabira irushanwa rikurikiyeho mu wundi mwaka.

Nyuma y’iki gice cya Rayon Sports na FERWAFA, taliki 12 Werurwe Intare FC yahise yandikira ibaruwa Ferwafa iyisaba gutera mpaga Rayon Sports nyuma y’uko igarutse mu Gikombe cy’Amahoro, nyamara iyi Kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri itaramenyeshejwe iby’izi mpinduka.

Aha abayobozi ba Intare FC bari bafite ishingiro bitewe n’uko bavugaga ko kuba Rayon Sports yarikuye mu irushanwa batigeze babimenyeshwa ahubwo nabo babisomaga mu binyumakuru, bityo bakaba barasabaga kuyitera mpaga bagakomeza muri 1/4 ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2 bitewe n’uko umukino ubanza Rayon Sports yari yatsinze ibitego 2-1.

Bidatinze taliki 24 Werurwe FERWAFA yakomeje gukosoza ikosa irindi, yasubije ibaruwa ya Intare FC yasabaga gutera Rayon Sports mpaga igira iti “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatesheje agaciro ubusabe bw’Intare FC bwo gukomeza mu kindi cy’icyiciro mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, nyuma y’uko Rayon Sports ibanje kwikura muri iri rushanwa.”

“Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023, saa cyenda kuri stade ya Bugesera.”

Abayobozi ba Intare FC nyuma y’uko babonye iyi baruwa barahiriye kudakina umukino wa Rayon Sports, ahubwo bo umukino biteguye gukina ari uwa Police FC muri 1/4 bitewe n’uko bavuga ko Rayon Sports yikuye mu irushanwa. Ibi nibyo byatumye mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe habaho impinduka umukino urimurwa, FERWAFA ivuga ko hari ibikiri kwigwaho bijyanye n’uyu mukino.

Ku munsi w’ejo kuwa 1 saa cyenda FERWAFA yatekereje kabiri, itumizaho Inama yagombaga guhuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Intare FC kuri FERWAFA, ngo bige kuby’uyu mukino ariko byarangiye itabaye nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports yategereje mugenzi we wa Intare FC bari kuganira, ariko bikarangira atabonetse.

Abayobozi ba Intare FC kugeza na n’ubu bakomeje guharanira uburenganzira bwabo bavuga ko batazakina na Rayon Sports, ahubwo biteguye gukina na Police FC kugeza n’aho umuyobozi wayo Gatibito Byabuze yavuze ko n’iyo bajyana imbunda ngo bamurase azapfira ukuri kwe.

Muri iki kibazo amakipe yose afite ukuri ahubwo icyo FERWAFA isabwa ni ukwemera amakosa yose yakoze igakubita amavi hasi igasaba imbabazi Intare FC bakemera gukina na Rayon Sports, mu gihe byaba bitagenze gutya kugira ngo uyu mukino uzabe byazagorana kuko na Murera ntabwo yakwemera kwisubira ubugira 3 ngo yongere ive mu gikombe cy’Amahoro ibererekere Intare FC.

Umukino wa Intare FC na Rayon Sports ukomeje kuvugisha benshi

 

Lionel Messi yagerewe mu Kebo kagerewemo Ibihangange ‘Pelé na Maradona’

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Andres Messi  yishimiye cyane igikorwa yakorewe cyo kubakirwa Ikibumbano (Statue) imbere y’icya Pelé na Maradona.

Messi yafashije ikipe y’Igihugu ya Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 36.

Ibi bikaba bikomeje gufasha uyu mugabo w’Imyaka 35 akomeje gushimirwa bikomeye.

Mu ijoro ryakeye, ku Kicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri America y’Epfo CONMEBOL, habereye Umuhango wo gushimira Lionel Andres Messi n’ikipe y’Igihugu ya Argentina.

Nyuma y’uyu Muhango, mu nzu ndangamurage ya CONMEBOL hahise habera Umuhango wo gushimira uyu mukinnyi ndetse hanarekanwa Ikibumbano cye ‘Statue; cyubatswe mu nzu iruhande rw’ahari icya Pelé na Maradona.

Nyuma yo gushimirwa, Messi yagize ati:

Ntabwo nigeze ndota ibintu nk’ibi mu buzima bwange.

“Inzozi nk’izi ntabwo nazigize cyangwa ngo nzitekereze. Inzozi narotaga zari ukwishimira gukora ibyo nkunda no kuba Umukinnyi w’Umupira wabigize Umwuga.

Lionel Messi honoured with statue alongside Diego Maradona and Pele after  Argentina's World Cup win | Evening Standard

Lionel Messi Presented With Statue Next To Maradona & Pele In CONMEBOL  Museum | Football/Soccer | Peacefmonline.com

Lionel Messi statue to be placed alongside Pele and Maradona in Conmebol  museum

Cricket: Rwanda Beat Ghana in the first Match of ‘NCF Women’s T20 International’ held in Lagos

The Rwanda Women’s National Team won the first match against Ghana in the “NCF Women’s T-20…

AFCONQ2023: Bénin yageze i Kigali mbere yo guhura n’Amavubi mu mukino w’Umunsi wa 4

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yageze mu Mujyi wa Kigali ifite urwicyekwe mbere y’uko icakirana n’Amavubi y’u…

Igikombe cy’Amahoro 2023: Intare FC yateye Utwatsi Icyemezo cya Ferwafa mu mukino wa Rayon Sports

Abakunzi ba Ruhago mu Rwanda bari mu rungabangabo by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC, ku bijyanye…

Bukaya Saka yatangaje ko Manchester City yabaharuriye Inzira igana ku Gikombe cya Shampiyona

Uyu wa mbere, Itangazamakuru rya Siporo mu Bwongereza ryaramukiye ku nkuru ya Bukayo Saha ukinira Arsenal FC watangaje ko mukeba wayo kuri ubu, Manchester City yabafashije mu rugendo rugana ku kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza, iyi kipe iheuruka mu Myaka 19 ishize.
Umukinnyi ukina anyura ku ruhande rw’iburyo imbere muri Arsenal, yasobanuye uburyo bari gufashwa n’abakinnyi 2 bavuye muri Manchester City, ibyo benshi bafata nk’amakosa yakozwe na Pep Guardiola abarekura none akaba ari bo bari kumwahagiza.

Kugeza ubu, Arsenal niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza aho irusha amanota 8 Manchester City iyikurikiye.

Bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru by’umwihariko iyi Shampiyona, bavuga ko Manchester City yihereye indege irimo n’abagenzi ikipe ya Arsenal bitewe n’abakinnyi yabahaye mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Zincheko na Gabriel Jesus bombi bakiniraga Manchester City bombi baguzwe Miliyoni 75 z’Amayero berekeza i London/Londre bavuye i Manchester, usibye kuba bafasha Arsenal gutsinda banayifasha mu buryo bw’imitekerereze kuko bo igikombe bari kurwanira cya shampiyona y’u Bwongereza bazi uko gitwarwa nk’uko babikoze muri Manchester City bose bagitwara.

Bukayo Saka yerekanye inkunga ya Pep Guardiola mu kuba Arsenal iri kurwanira igikombe cya Premier League, asobanura umumaro wa Gabriel Jesus na Oleksandr Zincheko bavuye muri Manchester City mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Aya magambo Bukayo Saka yayatangaje mbere y’uko ejo ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ikina na Ukraine mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024 izabera mu Budage.

Yagize ati:

Zinchenko yazanye ubuhanga ndetse yazanye byinshi cyane. Ushobora kubona uko akina n’uburyo agenzura umukino, ni umukinnyi w’indashyikirwa. Afite imico ikomeye y’ubuyobozi ndetse rwose anadufasha mu bice byose.

“Zinchenko na Gabriel Jesus batuzaniye imitekerereze yo gutsinda kandi kuri twe ni abakinnyi batwaye shampiyona. Mu bihe bigoye baba bazi uko byifashe bakadushyiramo imbaraga kuko dufite abakinnyi benshi bakiri bato. Mu by’ukuri badufasha cyane ku ruhande rw’ibitekerezo”.

 

Oleksandr Zinchenko na Gabriel Jesus bari mu bakinnyi bakomeje gufasha Arsenal umunsi ku wundi.