Imibereho: Nyuma y’Iminsi 365 ‘Urubyiruko rurenga 3400’ rwagororerwaga Iwawa rwahawe Impamyabumenyi

Urubyiruko rumaze Umwaka rugororerwa Iwawa mu Karere Rutsiro, ruvuga ko imyuga itandukanye rwigishijwe igiye kurubera umusingi w’iterambere, hehe n’imigirire mibi irimo n’Ibiyobyabwenge.

Mu rubyiruko rusoje amasomo y’imyuga harimo n’urwize amashuri ya Kaminuza.

Shema Pacifique wigiye kuri iki kirwa ubudozi ariko ubusanzwe akaba yarize amategeko muri kaminuza, hamwe na mugenzi we Byabagabo Habibu wacikirije amasomo muri Kaminuza nawe asoje amasomo y’ububaji, bombi bavuga ko bisanze Iwawa bitewe no gukoreshaga ibiyobyabwenge birimo na Heroine.

Aba bari mubarangije amasomo y’imyuga Iwawa, kuri ino nshuro ni urubyiruko ibihumbi 3400 rwize ubudozi, ububaji, ubwubatsi n’ubuhinzi.

Bemeza ko baterwa ipfunwe n’ikimwaro kuba amashuri ya Kaminuza bize yarabapfiriye ubusa, akaba ariyo mpamvu biyemeje gufata icyerekezo gishya cyo kubyaza umusaruro ubumenyi bungukiye Iwawa

Ibyemezo by’uru rubyiruko rubishyizemo ubushake byaba impamo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude yijeje uru rubyiruko ubufasha bwo kubyaza umusaruro ubumenyi rwungukiye aha, ariko aboneraho arusaba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge.

Uru rubyiruko rusoje amasomo y’imyuga rwamuritse ibikorwa rwakoze, birimo intebe, ibitanda, imyenda rwadoze ndetse n’ibyo rwahinze.

Uretse impamyabumenyi zahawe urubyiruko rwose rurangirije aha, hari urundi 69 rukuye aha Iwawa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, n’urundi rurenga 600 rwahigiye gusoma no kwandika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *