Imana ikora ibyo Ubwenge bwa Muntu butakakira: Nyuma y’Iminsi 4 muri Turukiya habaye Umutingito, Uruhinja rukivuka na nyina batabawe 

Umwana ukivuka na nyina batabawe bakurwa mu matongo muri Turkiya hashize amasaha agera kuri 90 umutingito wa mbere ubasenyeho inzu wo kuwa mbere.

Amashusho yo kuwa gatanu yerekana abatabazi bakurura bitonze cyane uruhinja rw’umuhungu rw’iminsi 10 rwitwa Yagiz, baruvana munsi y’ibisigazwa by’inzu mu ntara ya Hatay.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko ibi ari “igitangaza” kuko ubu amahirwe yo kubona abantu bagihumeka yagabanutse, kubera ubukonje bukabije iminsi ine nyuma y’umutingito.

Abantu bagera ku 23,000 bamaze gupfa kubera imitingito ibiri ikomeye yatigishije amajyepfo ya Turkiya n’amajyaruguru ya Syria kuwa mbere.

Gusa ibikorwa by’ubutabazi no gushaka aba bagihumeka birakomeje mu bihugu byombi.

Yagiz yafotowe yashyizwe mu biringiti bishyushya yihutanwa ku modoka y’imbangukiragutabara ngo ajye kuvurwa.

Nyina nawe yahise ashyirwa ku ngobyi yinjizwa muri iyo modoka. Nta yandi makuru yahise atangazwa ku magara yabo.

Umukuru w’umujyi wa Istanbul, Ekrem Imamoglu – ufite amatsinda yari muri ubwo butabazi – yatangaje kuri Twitter ko ibi byabereye mu mujyi wa Samandag.

Ahakuwe uru ruhinja na nyina amashusho yabonywe n’ibiro ntaramakuru Reuters yerekana hanakurwa undi mugabo agihumeka, gusa ntibizwi niba hari icyo apfana nabo.

Iyi mitingito yombi yashenye inzu z’amagorofa zituwe n’abantu, imiryango imwe n’imwe yapfushije abayigize bose, iyindi harokoka mbarwa.

Perezida Recap Tayyip Erdogan yatangaje ko iyi mitingito ari “icyago cy’ikinyejana”.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja Erdogan kunanirwa kwitegura aka kaga bakibaza uko ingengo y’imari ya miliyari 4.6 y’ “umusoro w’umutingito” yakoreshejwe.

Uyu musoro washyizweho kuva mu 1999 nyuma y’umutingito ukomeye wishe abantu barenga 17,000 – wagenwe ngo iyo mari ijye mu bikorwa byo kwirinda no kwitegura ibiza bateza imbere inzego z’ubutabazi.

N’ubwo bwose ibyabaye byateje akaga karenze, inkuru z’ubutabazi bukomeye n’ubtwari mu gutabara zakomeje gutangazwa muri iyi minsi ishize.

Ibihugu byinshi ku isi byohereje inkunga n’amatsinda y’abahanga mu gutabara ahakomeye.

Abantu ibihumbi batangaje ubushake bwabo bwo kurera umwana w’uruhinja w’umukobwa wari ukivugaka wakuwe munsi y’itongo agihumeka nyina yapfuye, agatandukanywa na nyina babanje guca urureri.

Ubwo yari amaze kurokorwa yahawe izina ry’Icyarabu rya Aya – risobanuye ‘igitangaza’ – nta wundi wo mu muryango we bari kumwe mu nzu warokotse.

Cuba nayo, kuwa gatanu nijoro yohereje itsinda ry’ “ingabo z’amakoti yera” muri Turkiya na Syria gufasha gutabara abari mu kaga.

Cuba, buri gihe yohereza aba batabazi bitwa kuriya ahabaye ibiza n’ibyorezo ahatandukanye ku isi.

Abaganga bayo bari imbere ku rugamba rw’ubutabazi ubwo Haiti yibasirwaga n’umutingito, n’igihe Ebola yacaga ibintu muri Africa y’iburengerazuba mu myaka ya 2010. (BBC)

Inzu zo guturamo zasenyutse i Iskenderun

Ikizere gikomeje kugabanuka cyo kubona abantu bagihumeka munsi y’Inzu zasenyutse

 

Nyuma yo gutabarwa, uyu Mwana yahise ashyirwa mu Mashashi Amushyushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *