Ijonjora ryo gushaka Itike y’Igikombe cy’Afurika 2023: CAF yashyize hanze abasifuzi bazakiranura Benin n’Amavubi y’u Rwanda

Umunyabotswana Joshua Bondo, yatoranyijwe n’Impuzamashyirahamwe y’umuoira w’amaguru muri Afurika kuzasifura umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast, uzahuza Benin n’Amavubi y’u Rwanda.

Uyu mukino wo mu itsinda L, uzahuriza i Cotonou Ibizamagwe (Cheetahs) bya Benin n’Amavubi y’u Rwanda muri Benin tariki ya 22 Werurwe 2023 kuri Sitade y’Ubucuti (Stade de l’Amitie)

Bondo w’imyaka 44 y’amavuko kuri ubu, azaba ari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino, akazungirizwa na Mogomotsi Morakile, Kitso Sibanda na Tshepo Mogani Gobagoba nk’umusifuzi wa kane (4).

Uyu musifuzi watangiye kubigira umwuga mu 2010, ni umwe mu bafatwa nk’intyoza mu basifuzi babarizwa mu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Amajyepfo COSAFA (Council of Southern Africa Football Associations).

Uretse ibi, uku kwitwara neza kwe kwamuhesheje gusifura mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Afurika mu nshuro enye (4).

Mu 2015, yasifuye mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi batarengeje imyaka 20 (U20 AFCON), aho yagaragaye ku mukino wa nyuma wahuje Senegal na Nijeriya tariki ya 22 Werurwe.

Mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri Ivory Coast, Amavubi y’u Rwanda abarizwa mu itsinda L, amaze kugira inota 1 muri 6 amaze gukinirwa.

Ahanze amaso kuzitwara neza imbere ya Benin iri ku mwanya wa nyuma n’ubusa bw’amanota mu mikino 2 imaze gukina.

Mu gihe Amavubi y’u Rwanda afite inota 1 yakuyee mu mukino yanganyijeemo na Mozambique igitego 1-1 mbere y’uko atsindwa na Senegal igitego 1-0.

Aramutse amakuye amanota 6 mu mikino agiye gukinamo na Benin, yakomeza kwiyongerera amahirwe yo kuzakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Ivory Coast  muri Mutarama ya 2024.

Igihe yaramuka abonye iyi tike, byaba ari ku nshuro ya 2 agiye gukina iyi mikino, kuko inshuro iheruka hari mu 2004 mu mikino yabereye muri Tuniziy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *