Basketball: Shampiyona y’abagore igiye gusubukurwa

Spread the love

Nyuma yo kumara Ukwezi kose idakinwa, amakipe akina ikiciro cya mbere muri Shampiyona y’abagore agiye kongera kugaruka mu Kibuga guhera tariki ya 11 Werurwe 2023.

Iyi Shampiyona yatangiye tariki ya 27 Mutarama 2023, iza gusubikwa mu gihe ikipe y’Igihugu yiteguraga kwerekeza muri Uganda mu mikino y’Akarere ka gatanu (5) yo gushakisha itike y’igikombe cy’Afurika (FIBA Women’s AfroBasket Zone V)

Ni imikino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitwayemo nabi, aho umutoza wayo Sheikh Sarr yatangaje ko atewe impungenge n’uburyo yitwaye, kuko itabashije gustinda umukino n’umwe mu mikino yakinnye.

Nyuma yo kugaruka mu gihugu, abakinnyi basubiye mu makipe yabo, ndetse banatangiye imyitozo mu gihe bitegura igaruka rya Shampiyona tariki ya 11 Werurwe 2023.

Iyi Shampiyona ikaba izakinirwa ku bibuga birimo icya Lycée de Kigali (Lycée de Kigali Gymnasium), icya RP IPRC-Kigali ndetse n’ibindi biri hanze ya Kigali bitewe n’aho amakipe abarizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *