Igikombe cy’Amahoro ½: Rayon Sports yikuye i Huye nta nkuru, Kiyovu Sports ihagama APR FC

Uyu wa Gatatu, Imikino y’igikombe cy’Amahoro cy’Umwaka w’imikino w’i 2022/23 yari yakomeje, hakinwa imikino ibanza ya 1/2 kirangiza.

Iyi mikino irimo uwahuriye APR FC na Kiyovu Sports mu Karere ka Bugesera kuri Sitade ya Bugesera yubatse mu Mujyi wa Nyamata, n’umukino Mukura Victory Sports & Loisir yari kayiriyemo Rayon Sports kuri Sitade ya Huye.

Iyi mikino ibanza, buri ikipe yayigezeho biyisabye kwiyuha akuya, kuko nka Rayon Sports byayisabye gusezerera Police FC, APR FC ikuramo Marine FC, mu gihe Mukura VS&L yari yakuyemo Musanze FC.

Ku isaha ya saa Cyenda z’Igicamunsi rwari rwambikanye hagati y’aya makipe ane (4) yari yamanutse mu Kibuga, aho mu Karere ka Huye ariho inshundura zanyeganyejwe rugikubita, kuko ku munota wa mbere gusa w’umukino, Kamanzi Achraf yari amaze guhindukiza Hakizimana Adolphe, Umunyezamu wa Rayon Sports.

Nyuma y’iki gitego, ku munota wa 29 w’umukino, Robert Mukoghotya yongeye kunyeganyeza inshundura kuri Penaliti, amakipe yombi ajya mu karuhuko k’igice cya mbere ari ibitego 2 bya Mukura VS&L ku busa bwa Rayon Sports.

Aha, abakunzi ba Mukura VS&L bari mu byinshimo bidasanzwe, bibaza niba koko ari Rayon Sports bari gutsinda cyangwa ari indi kipe.

Gusa, ibi byishimo byabaye nka rya raha ry’akanya gato ritamara ipfa, kuko iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yahindukiranye iyambara Umukara n’Umuhondo, ikayitsinda ibitego 3 mu gice cya kabiri.

Ibi bitego bya Rayon Sports byanayihesheje kuva mu Karere ka Huye yemye, byatsinzwe na Hertier Luvumbu Nzinga ku munota wa 49 w’umukino, Joachim Ojera ku wa 80′ na Essomba Léandre Onana ku munota wa 90+1.

Mu gihe aya makipe yombi afitanye umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, Rayon Sports ikaba yateye intambwe yerekeza ku mukino wa nyuma mu gihe itatsindwa umukino wo kwishyura.

Uretse uyu mukino wari mu Karere ka Huye, mu Karere ka Bugesera naho byari ibicika hagati ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona na Kiyovu Sports iruyoboye.

Aha, ntabwo amakipe yombi yakinaga umukino wa Shampiyona, ahubwo yari yahujwe n’umukino w’igikombe cy’amahoro.

Abakunzi b’aya makipe, buri ruhande rwari rutegereje kureba niba koko ikipe bakunda yiteguye kubaha ibyishimo byo kuzayibona yegukanye ibikombe 2.

Ku ruhande rwa APR FC yari yakiriye umukino, abakunzi bayo batari bacye bari bakubise buzuye baje kuyitera ingabo mu bitugu ngo barebe ko yatwara igikombe cy’amahoro, mu gihe icya Shampiyona n’ubwo bigishoboka babibona nk’ibigoye bakurikije urwego Kiyovu Sports iriho kuri ubu.

Aba Kiyovu Sports nabo n’ubwo batari benshi, abakunzi b’iyi kipe y’i Nyamirambo natbwo barizera ko yatwara igikombe cya Shampiyona, ariyo mpamvu imitima itari hamwe muri uyu mukino.

Bidatinze, ku munota wa 23 w’umukino, mababa wa APR FC, Kwitonda Alain yanyeganyeje inshura zari zirinzwe n’Umuyenzamu Kimenyi Yves. Uyu musaruro ukaba ariwo warangije igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Kiyovu Sports yagitangiye izi ko ari iminota 45 yo gupfa no gukira, iza no kuyibyaza umusaruro, kuko ibifashijwemo na Mugiraneza Froduard, ku munota wa 73 yishyuye igitego yari yatsinzwe, uyu mukino unarangira utyo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, amakipe yombi akazahurira mu mukino wa kwishyura.

Hashingiwe ko mu Rwanda igitego cyo hanze kikibarwa, mu gihe umukino wazarangira ari 0-0, Kiyovu Sports yahita ikatisha itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma, mu gihe APR FC isabwa kuzatsinda, baramuka banganyije, hakazitabazwa Penaliti.

Amafoto

Image
Abakinnyi Kiyovu Sports yari yitabaje mu mukino yakiriwemo na APR FC

 

Image
Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yari yakoze ku ntwaro yumvaga zamufasha kwikura imbere ya Kiyovu Sports

 

Image
Abakinnyi 11 Rayon Sports yari yiyambaje mu mukino yatsinzemo Mukura VS&L ibitego 2-3

 

Image
Abakinnyi bari biyambajwe n’Umutoza Lofti ntabwo babashije kumwamurura kuri Rayon Sports.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *