Huye: Ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwatangaje ko abaguye mu Kirombe baburiwe Irengero, mu gihe aho baburiye hashyizwe Umusaraba

Nyuma yo gushakishwa abantu batandatu bagwiriwe n’Ikirombe bakaburirwa irengero, Leta y’u Rwanda yanzuye ko ibikorwa byo kubashakisha byashyirwaho akadomo, aho baburiye hagashyirwa ikimenyetso cy’Umusaraba, bivuga ko bapfuye kuko batabonetse ari bazima. N’ubwo bimeze bitya ariko, abaturage bavuga ko batiyumvisha uburyo aba bantu babuzemo, mu gihe inzego zinyuranye mu Karere ka Huye zatangaje ko zitari zizi ko aha hantu hacukurwa.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo ibi byago byagwiriye imiryango y’ababuriye ababo mu kirombe bivugwa ko kimaze imyaka isaga ine gicukurwamo ibintu bitabashije gutangazwa.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’aka Karere buhakana bwivuye inyuma ko butari buzi iby’iki kirombe, mu gihe abaturage bavuga ko ibi bisa no gushaka kwikuraho icyaha ngo batabiryozwa, kuko ababuriye ababo muri iki Cyobo bashimangira ko bagomba guhabwa indishyi z’akababaro.

Nyuma y’uko ababuriye ubuzima muri iki Kirombe bakomeje kubura mu gikorwa cyari kimaze ibyumweru bibiri bashakishwa, Leta y’u Rwanda yanzuye kuhashyira ikimenyetso cy’Urwibutso (Umusaraba).

Ubwo hashyirwaga iki Kimenyetso aha hatwaye ubuzima bw’abantu batandatu, uyu Muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye b’inzego za Gisirikare, Polisi, Daso n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye.

Umwe mu baturage baganiriye n’Itangazamakuru yavuze ko atiyumvisha uburyo Ikirombe kimaze Imyaka Ine gicukurwa Leta itakizi.

Ati: Iki Kirombe niba kimaze Imyaka Ine (4) gicukurwa kitazwi, bivuze ko n’abaturage batuye Umurenge kirimo n’abagituriye batazwi?.

Kugeza ubu, abaturage bo mu Murenge wa Kinazi ubarizwamo iki Kirombe, batangaje ko bifuza ko nyiracyo yamenyekana ndetse ababuriyemo ababo bagahabwa Ubutabera n’Indishyi z’akababaro ku babo.

Mu Cyumweru gishize, nibwo Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri Yombi abantu bakurikiranyweho kugira uruhare muri iki Kirombe, aba bakaba barimo n’Umusirikare w’Ipeti rya Majoro wacyuye igihe.

Gusa, kugeza ubu ntabwo baragezwa imbere y’Ubutabera kuko iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *