Huye: Impungenge ni zose ku mpanuka zishobora guterwa n’Amapoto y’Amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye Uduce dutandukanye tw’Umujyi wa Huye, bavuga ko batewe impungenge n’amapoto y’amashanyarazi yashaje cyane ku buryo hari n’aho yaguye.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu REG, kivuga ko amapoto ameze nabi 100 muri Huye agiye gusimbuzwa.

Mu Kagari ka Rukira kari mu Murenge wa Huye imidugdu myinshi yamaze guhabwa umuriro w’amashyanayarzi, harimo n’iyawuhawe mu myaka ya kera hakoreshejwe ibiti bisanzwe ku buryo uretse aho bishaje cyane hari n’aho byaguye, insiga zinyura mu mirima y’abaturage.

Muri ibi bihe by’imvura ibiti nk’ibi aho biri ngo bigenda bigwa ibindi bimungwa ku buryo isaha n’isaha byagwa.

Abaturage bafatira umuriro ku biti nk’ibi basaba REG ko yabaha amapoto mashya akomeye.

Ikigo REG kivuga ko imiyoboro nk’iyi ifite ibiti bishaje cyane yashyizweho kera n’abantu batangaga umuriro w’amashanyarazi mu buryo butemewe.
Amapoto nk’aya 100 muri Huye ngo agiye gusimbuzwa mu gihe cya vuba.

REG ivuga ko mu Mujyi wa Huye amapoto anyuraho insiga z’amashanyarazi yashaje cyane yabaruwe mu Mirenge ya Mbazi, Ngoma, Huye, Tumba na Mukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *