Ahazaza h’Isi: Indwara zishingiye ku bushyuhe zizikuba 4 mu Myaka 27 iri imbere

Muri raporo yacyo, The Lancet, Ikinyamakuru kizobereye mu by’ubuganga cyatangaje impuruza ko umubare w’abantu bicwa n’indwara zituruka ku bushyuhe uziyongeraho 400% ahagana mu w’i 2050.

Raporo nshya imaze gushyirwa ahagaragara irerekana ko umubare w’abantu bapfa bazize indwara zituruka ku bushyuhe uzaba umaze kwiyongeraho 370% mu mwaka w’i 2050. Ibyo ngo bizaba, ubushyuhe bw’isi niburamuka bwiyongereyeho dogere 2 ugereranije n’uko isi yari imeze mbere y’uko ibihugu bikize bishyiraho inganda zivubura ibyuka bihumanya.

Ibyo byahishuwe muri Raporo y’uyu mwaka yasohotse kuwa gatatu mu kinyamakuru The Lancet cyazobereye mu by’ubuganga. Iyo raporo ikaba yitwa The Countdow, “Igihe Kiregereje”.

Iyo raporo ikaba igaragaza ingaruka imihindukire y’ikirere n’ibidukikije bigira ku buzima bw’abantu.

Iyo raporo yitwa The Countdown, “Igihe Kiregereje”, iratangaza ko umubare w’abantu bafite imyaka irenze 65 bahitanwa n’indwara zituruka ku bushyuhe wiyongereyeho 85% mu myaka 10 ishize.

Iryo janisha akaba ari ikigereranyo cy’uko ibintu byari byifashe hagati y’umwaka w’i 1991 n’umwaka w’I 2000.

Ubushakashatsi bukubiye muri iyo raporo bwasanze muri rusange kw’isi hose abantu bamara iminsi 86 bahanganye n’ubushyuhe burenze kamere.

Ubushakashatsi bw’iyo raporo kandi bwasanze ko by’ikigereranyo hari abantu barenga miliyoni 500 b’inyongera bashobora kwicwa n’inzara ahagana mu gice cya kabiri cy’iki kinyejana, bitewe n’amapfa akomoka ku bushyuhe bw’umusubizo burengeje kamere.

Itsinda ry’abashakashatsi basohoye iyo raporo ya The Lancet barakerensa ubwiyongere bw’ibicanwa bikomoka kuri peteroli, ndetse n’agahimbazamusyi gatubutse Guverinoma nyinshi na za Banki zikorera ku giti cyazo biha abacukura peteroli.

Indi Raporo yasohowe mu cyumweru gishize n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibidukikije.

Iyo raporo iragaragaza ko ibihubgu 20 mu bikungahaye cyane kuri peteroli nibikomeza uko ibintu bimeze ubu, bizaba bimaze kuvoma 110% bya peteroli y’umugereka hamwe na gazi (umwuka waka) n’amabuye ya nyiramugengeri.

Icyo kigereranyo kirenze igipimo-fatizo gisaba ko ubushyuhe bw’isi butagombye kurenza dogere imwe n’igice bya Celsius.

Amasezerano yerekeranye n’imihindagurukire y’igihe yashyizweho umukono i Paris mu mwaka wa 2015, asaba kugumisha ubwiyongere bw’ubushyuhe kuri dogere 1 n’ibice 5, ugereranije n’igihe ibihugu bikungahaye ku nganda byatangiriye kuvubura ibyuka bihumanya.

Mu bihugu 20 iyo Raporo yakozeho ubushakashatsi harimo Australiya; Brezile; Uburusiya; Arabiya Sawudite; Emirati Zunze Ubumwe z’Abarabu; na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibyo bihugu byose hamwe bikaba bihwanye na 82% ry’ibicanwa bikomoka kuri peteroli, na 73% by’abaturage bakoresha ibiva kuri peteroli.

Iyo Raporo ikomeza ivuga ko nta na kimwe muri ibyo bihugu cyaba cyariyemeje nibura kugabanya peteroli, gazi, cyangwa amabuye ya nyiramugengeri bicukura kugirango ibyo bibe byafasha kwegera igipimo ntarengwa cyatanzwe cya dogere 1 n’ibice 5 bya Celsius.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *