Handball: MINISPORTS na FERWAHAND basabye Ikipe y’igihugu y’Ingimbi kuzahesha Ishema Igihugu mu mikino Nyafurika i Brazaville

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Handball y’abakinnyi batarengeje imyaka 20, yahawe ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubutumwa bwo guhagararira u Rwanda muri Congo Brazzaville mu irushanwa IHF Trophy-Continental Phase, rihuza amakipe yabaye aya mbere mu mazone.

Muri uyu muhango Ministeri ya Siporo yari ihagarariwe na Habyarimana Florent, ushinzwe ibikorwa byo gushaka no kuzamura impano, mu gihe Ferwahand yari ihagarariwe na Perezida wayo Twahirwa Alfred.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba guhaguruka mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu Saa tatu za mu gitondo na Rwandair, ikagera i Brazzaville saa ine n’igice za Kigali.

Umutoza w’iyi kipe Antoine Ntabanganyimana yavuze ko icyo bagiye kwitaho ari imyitwarire myiza kandi nabo biyemeje kuzuza inshingano. Ikipe yakoze imyitozo ihagije ndetse inakora umwiherero wabagiriye akamaro.

Ati “Icyo tugiye gukora ni ugusohoza ubutumwa baduhaye. Abakinnyi twabanye nabo i Kigali mu myitozo, tunamaranye iminsi mu mwiherero i Huye. Ibyo twagombaga kubaha rero byose twarabibahaye, uko bameze rero ntidushidikanya ko tuzitwara neza.”

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball y’abatarengeje imyaka 20, yitwaye neza mu Karere ka Gatanu “Zone V”, igiye gukina ku rwego rwa Afurika ihagarariye aka karere. Bahawe ubutumwa bwo guhesha ishema igihugu nkuko Perezida wa Ferwahand Alfred Twahirwa.

Yagize ati “Ubutumwa tubahaye ni ukugira ngo bagende batsinde, baheshe igihugu ishema kandi bashake itike yo guhagararira Afurika mu gikombe cy’Isi. Ubuyobozi kandi nabwo burabashyigikiye.”

Yongeyeho ko abakinnyi n’abatoza bagombaga kujyenda ku itariki ya 16 Mutarama, ariko abatoza bamaze gusaba ko bagenda hakiri kare ngo bamenyere ikirere cyaho, baroroherezwa bagenda.

Umwaka wa 2022 wabaye udasanzwe mu mukino wa Handball, aho waranzwe n’intsinzi zirimo kubona itike y’igikombe cy’isi no kwegukana igikombe cy’akarere ka Gatanu ka Afurika.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 ntiyahiriwe mu irushanwa Nyafurika, ryaberaga i Kigali muri BK Arena nyuma yo gusoza ku mwanya wa nyuma.

Iyi kipe ariko yaje kwihoza amarira, ihita yegukana irushanwa “IHF Challenge Trophy-Zone 5” ryabereye i Nairobi muri Kenya, rutsinze igihugu cya Uganda ku bitego 39 kuri 37.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Madagascar, rukurikizeho Congo Brazaville, Guinea ku nshuro ya gatatu mbere yo kwakira Nigeria, ku mukino wa nyuma ihure na Zimbabwe.

Iyi mikino yose izaba kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 20 Mutarama 2023, yose ikinirwe muri Gymnase Nicole OBA yakira imikino y’intoki muri Congo Brazzaville.

Abakinnyi n’abatoza biyemeje kongera gukora amateka yo kwegukana igikombe

 

Habyarimana Florent ushinzwe ibikorwa byo gushaka kuzamura impano muri Minisiteri ya Siporo ni we wayihagarariye

 

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda Alfred Twahirwa yabwiye abakinnyi n’abatoza ko nta rwitwazo bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *