Hagiye gukorwa ikirango kizaranga Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa

Nyuma y’uko hatangiye imirimo yo kuvugura Sitade Amahoro, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yatangaje ko yatangije irushanwa rigamije gushaka uzakora ikirango kizaranga.

Iyi Minisiteri yatangaje ko uzatsindira iki kirango, azahabwa igihembo cya Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sitade Amahoro iri kuvugururwa kugira ngo ishyirwe ku rwego mpuzamahanga, aho izava ku kwakira abantu ibihumbi 25, ikajya yakira ibihumbi 45.

Kimwe n’izindi nyubako zikomeye ziri ku rwego nk’urwayo, ikeneye ikirango cyayo kiyimenyekanisha haba ku nyubako ubwayo no kuyigaragaza mu buryo butandukanye.

Minisiteri ya Siporo yasabye ababyifuza kohereza ibishushanyo byibuze bitatu bihatana, byose bigaragaza intego za Stade Amahoro zishingiye kuri siporo n’imyidagaduro.

Buri munyabugeni uhatana kandi azajya asobanura mu nyandiko mu buryo bwumvikana igihangano cye gishushanyije hifashishijwe mudasobwa kandi kigomba kuba ari umwimerere.

Urushanwa wese agomba kuba afite byibuze imyaka 18, kuba asanzwe akora ubuhanzi mberajisho bwifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa no kuba yumva neza akamaro k’ikirango cya Stade Amahoro. Abarushanwa bashobora guhatana ari umuntu ku giti cye cyangwa nk’itsinda.

Kuva muri Werurwe 2023 ni bwo kompanyi zitandukanye ziri mu mirimo yo kuvugurura Stade Amahoro, zatangiye imirimo yazo biteganyijwe ko igomba kurangira mu 2024.

Mu gihe izaba irangiye izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, izaba iri mu cyiciro cya mbere ugendeye ku bipimo bya FIFA no mu cya kabiri ugendeye ku bishyirwaho n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (IAAF).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *