Hagiye gukorwa Abasirikare b’Umubiri bazajya bahangana bakanarwanya Covid-19

Abashakashatsi bo mu Ishami ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Harvard ku bufatanye n’Ibitaro by’abana bya Boston, babashije gutera intambwe itanga icyizere cyo kubona abasirikare bashobora kwica ubwoko bwose bwa virusi ya SARS-CoV-2 yihinduranya.

Mu isuzuma ryakorewe muri laboratwari, ibisubizo byerekanye ko abasirikare bakozwe bafite ubushobozi bwo guhangana no kwica ubwoko bwose bwa virusi zitera icyorezo cya Covid-19 burimo n’ubwa Omicron busanzwe buzwiho kwihinduranya bugakwirakwira cyane kandi vuba.

Ubwoko bw’abasirikare bwahawe izina rya SP1-77 bwagaragaje ubushobozi bwuzuye bwo kwica ubwoko bwa Covid-19 burimo Alpha, Beta, Gamma, Delta kimwe n’ubwoko bwose bwa Omicron bumaze kumenyekana kugeza ubu.

Itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Bing Chen hamwe na Jun Zhang bo mu Bitaro by’Abana bya Boston, ryagaragaje ko SP1-77 ikora mu buryo butandukanye n’ubw’izindi ntungamubiri n’abandi basirikare bose bari basanzweho kandi bigatanga icyizere ko nk’uko byagenze mu isuzuma, ari na ko bizagenda mu gufasha abarwayi.

Binitezwe ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishobora kuba indi ntambwe nziza yafasha cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’inkingo zizewe mu gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ubwoko bwayo ubwo ari bwo bwose.

Ni intambwe igezweho bigizwemo uruhare rw’ibigo bitandukanye bikomeye harimo na Bill & Melinda Gates Foundation, umuryango w’umuherwe Bill Gates n’uwahoze ari umugore we, Melinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *