“Gukomeza gutsinda nicyo kizaduhesha Igikombe cya Shampiyona” – Guardiola nyuma yo kwandagaza Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Pep Guardiola yatangaje ko nta yandi mahitamo ahari usibye gutsinda. Ibi yabitangaje nyuma y’umukino yaraye ikinnye na Arsenal ikayinyagira ibitego 4-1.

Nyuma y’uyu mukino, Man City yiyongereye amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Iyi ntsinzi Manchester City yakuye ku kibuga cyayo Etihad, yatumye irushwa na Arsenal amanota 2 y’ikinyuranyo kuko ifite amanota 73 mu gihe Arsenal ifite 75. Gusa ikaba ifite imikino ibiri itarakina.

Man City isigaranye imikino irindwi yose hamwe, uhereye ku mukino uzayihuza Fulham FC ku Cyumweru, mbere y’uko yakira West Ham na Leeds United.

Guardiola yagize ati: Ntabwo dushobora gutakaza intumbero ubu igikombe kiri mu biganza byacu.

Yunzemo agira ati:“Iyi mikino itatu iri imbere niyo izagena niba dushobora gukora icyo dusabwa gukora. Ukuri ni uko tukiri inyuma ya Arsenal, ntibizatworohera ariko ni ugufata umukino umwe k’uwindi tukareba ikiba”.

Biracyashoboka ko Man City yegukana ibikombe bitatu muri uyu mwaka. Ibi bikaba birimo ‘Shampiyona, Champions League na FA Cup’.

Agaruka ku rugendo rugana kuri ibi bikombe, Guardiola yavuze ko ubunararibonye bw’abakinnyi be, bazi icyo bisaba kugirango batsinde mu gihe cy’amahina ariyo turufu azifashisha.

Muri uyu mukino Man City yaraye itsinzemo Arsenal, ibitego byayo byatsinzwe na Kevin De Bruyne watsinze bibiri, John Stones na Erling Haaland, mu gihe igitego cya Arsenal cyatsinzwe na Rob Holding.

Nyuma y’uyu mukino, De Bruyne yavuze ko hakiri urugendo rurerure, n’ubwo abantu benshi basa n’abamaze kwizera ko Man City izegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Ku ruhande rwa Arsenal, Umutoza Mikel Arteta avuga ko ikipe ye igomba gutsinda imikino itanu isigaye kugira ngo yegukane Igikombe cyayo cya mbere kuva muri 2004.

Arsenal yasoreje ku mwanya wa gatanu mu mwaka w’imikino ushize, yarushaga Man City amanota umunani mu ntangiriro z’ukwezi.

Gusa, ukunganya na Liverpool, West Ham na Southampton mu mikino itatu yikurikiranya, byatumye itakaza umuvuduko yari ifite, mbere y’uko icakirana na Man City mu mukino wavugwaga n’abatari bacye ko ariwo yari kuzeguniraho igikombe.

Arteta wabaye Umutoza wungirije wa Guardiola muri Man City kuva mu mwaka wa 2016-2019, yagize ati:

Ijoro ry’uyu mukino ryari rigoye cyane bitewe n’uburyo twatsinzwe. Gusa, tugomba guhaguruka tukareba ibiri imbere, cyane iby’ingenzi. Kuba turimo guhatana tugihatanye na Man City biragoye kubyiyumvisha, ntabwo twabikekaga.

Yakomeje agira ati:”Hasigaye imikino itanu kuri twe ngo Shampiyona irangire, kandi buri kimwe kiracyashobora. Turacyafite ikizere. Mu myaka ishize, nabonye ko ibintu byinshi bishobora kubaho muri iyi Shampiyona. Tugomba kwemera ko twatsinzwe n’ikipe idasanzwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *